Urukiko ruteye utwatsi ubujurire bwa Prince Kid rutegeka ko akomeza gufungwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasomye icyemezo ku bujurire bwa Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] wari wajuririye gufungwa by’agateganyo, rwemeza ko akomeza gufungwa.

Ni icyemezo cyasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kamena 2022 ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo.

Izindi Nkuru

Urukiko rwagumishijeho icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwemeje ko Prince Kid afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Umucamanza yemeje ko impamvu zashingiweho n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro zifite ishingiro.

Umucamanza wagaragaje impamvu z’iki cyemezo, yavuze ko Prince Kid aramutse arekuwe yashyira ku gitutu abakobwa bamutanzeho ubuhamya bikaba byabangamira iperereza n’imigendekere iboneye y’urubanza.

Prince Kid ukurikiranyweho ibyaha birimo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubera ibyo yabwiye umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Ijambo Happiness ryanagarutsweho cyane, ryumvikanye mu majwi bivugwa ko ari Prince Kid aba ari gutereta Miss Muheto Nshuti Divine, riri mu byashingiweho n’Urukiko ko ntakindi yasabaga uyu mukobwa atari ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Muri iri jwi ryasakaye ku mbuga nkoranyambaga, Prince Kid yumvikanamo abwira umukobwa ko yamukoreye ibishoboka byose ariko we akaba yaranze kumuha ‘happiness’.

Prince Kid kandi akurikiranyweho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, gishingiye ku gutitiriza umwe mu bakobwa amwoherereza ubutumwa bugufi ndetse anamuhamagara mu gicuku aho bivugwa ko hari umwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, yasabye kumusanga kuri hoteli yari yarayemo ubwo bajyanaga mu butumwa bw’akazi.

Uregwa ndetse n’umwunganizi we Me Nyembo Emelyne bari bagaragaje impamvu bashingiraho ubujurire bwabo, bavugaga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwagenekereje mu kwemeza ko ‘Happiness’ ari ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Prince Kid n’umunyamategeko we Me Nyembo Emelyne bavugaga ko mu manza nshinjabyaha hatabamo kugenekereza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru