Kayonza: Umushumba wibwe inka ya Sebuja yahamuhanishije kuragira izisigaye imyaka 6 adahembwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubujura bw’amatungo mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza, buravuza ubuhaha byumwihariko ubw’inka bukomeje no gushyira mu kaga abashumba barimo umwe uvuga ko yibwe imwe mu zo yaragiriraga sebuja none yamutegetse kuragira amezi atandatu atishyurwa.

Uyu mushumba witwa Kamanzi uragirira umuturage w’i Nyamwera mu Murenge wa Mwiri, yabwiye RADIOTV10 ko yibwe inka y’imbyeyi mu ishyo rya sebuja yaragiraga ikajyanwa atabizi.

Izindi Nkuru

Uyu mushumba avuga ko n’iki gihano agishima kuko iyo Sebuja abishaka yari gutuma afungwa.

Ati “Baravuga bati ‘Kamanzi reka tureke kumufunga’ nubundi akore Inka ayishyura, ubwo bantegeka kuyishyura mu myaka itandatu ubu ndimo ndakorera ibihumbi 600 nyishyura.

Uyu mushumba avuga ko abajura bibye Inka yaragiraga, bamuhemukiye kuko bamudindije mu iterambere rye.

Ati “Ubu ndi umukozi w’imyaka itandatu uzakora ntishyurwa ubwo aho nzayirangiriza ni bwo nzajya mu byanjye.”

Abatuye muri aka gace bakomeje kwiyasira bamagana ubujura bari gukorerwa byumwihariko ubw’amatungo kuko buri gufata intera.

Gorethe Nyirandemezo uherutse kwibwa inka mu minsi ishize, yagize ati “Banyibye Inka yanjye n’ihene eshanu, ubwo ndi aho gutya.”

Uyu mubyeyi uvugana ikiniga kinshi, avuga ko aya matungo ye ari yo yakeshaga imibereho none ubu akaba yarinjiye mu mibereho mibi nyamara ntacyo yajyaga abura.

Ati “Iyo ufite itungo ufumbira imirima ukabona ibiguteza imbere, inka yanjye ni yo yatumaga ntera imbere nkishyurira abana amashuri none bageze ubwo bahagarara kwiga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwiri, Ntambara John avuga ko iki kibazo cy’ubujura bagihagurukiye ku buryo ubu bari gushakisha abantu bijanditse muri ibi bikorwa by’ubujura kandi ko bari kugenda bamenyekana bagafatwa.

Ati “Hari abajura bazwi bagenda bagaragara, abaturage bagenda batunga intoki bakeka ku buryo haba hakenewe kuba bafatanwa ibihanga bagafatwa.”

Uyu muyobozi avuga ko ubuyobozi bunakomeje ubukangurambaga ndetse no gukaza amarondo ku buryo bizeye ko iki kibazo kigiye kubonerwa umuti.

Mu Ntara y’Iburasirazuba ahasanzwe haba aborozi benshi, bakunze kugaragaza ikibazo cy’ubujura bw’amatungo cyanatumye bamwe bahitamo kurarana n’amatungo mu nzu zabo.

Nyirandemezo avuga ko imibereho ikomeje kumabana mibi nyuma yo kwibwa inka ye

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru