Wednesday, September 11, 2024

Urwego rukomeye muri America rwafashe icyemezo gisaba u Rwanda gufungura Rusesabagina byihuse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inteko ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America yemeye umwanzuro yashyikirijwe na bamwe mu bayigize wo gusaba u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 ahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Bamwe mu bagize Inteko ya Leta Zunze Ubumwe za America, bakunze kuvuga ko Paul Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda hakoreshejwe inzira zitemewe n’amategeko.

Abadepite babiri barimo Joaquin Castro wo muri Texas na Young Kim wa California banakoze umwanzuro wo gushyira igitutu kuri Guverinoma y’u Rwanda, ikarekura Rusesabagina Paul ngo kuko yagejewe mu Rwanda hakoreshejwe inzira zinyuranyije n’amategeko.

Uyu umwazuro w’izi ntumwa za rubanda ebyiri, uvuga ko uyu munyarwanda wari uyoboye umutwe wa MRCD-FLN wagiye ugaba ibitero mu Rwanda byanahitanye ubuzima bw’Abanyarwanda bamwe, yavanywe iwe i Texas akagezwa mu Rwanda nta muntu numwe ubizi yaba n’uwo mu muryango we.

Uvuga kandi ko rusesabagina yagejewe mu Rwanda akamara iminsi itatu afungiye ahantu hatazwi akaza kwerekwa itangazamkuru nyuma.

Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite muri Leta Zunze Ubumwe za America, kuri uyu wa Kane wemeje uyu mwanzuro wa bagenzi babo babiri.

Uyu mwanzuro usaba Leta y’u Rwanda kurekura byihuse Rusesabagina Paul agataha mu Gihugu cye.

Abadepite ba Leta Zunze Ubumwe za America, basaba ko Guverinoma y’Igihugu cyabo kuvugana n’iy’u Rwanda ikayishyiraho igitutu kugira ngo irekure Rusesabagina Paul.

Ubusanzwe itegeko rishyiraho Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za America, utangazwa n’inteko mu buryo bweruye nyuma yuko ushyikirijwe ukuriye inyandiko z’iyi nteko.

Ni umwanuro udasaba kujya kunyura imbere ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America ahubwo ko ukomeza guhabwa agaciro n’Inteko.

Joaquin Castro umwe mu Badepite bashyikirije Inteko uyu mwanzuro, Muri Nyakanga umwaka ushize yatangaje ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo afunguze Rusesabagina wari urimo kuburanishwa mu Rwanda.

Mu ntangiro z’Ukwakira 2022, Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi (EU) yari yatoye umwanzuro wamagana igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 cyari cyakatiwe Paurl Rusesabagina ubwo Urukiko Rukuru rwamuhamyaga bimwe mu byaha akurikiranyweho.

Nubwo gukurikiza uyu mwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU, atari itegeko ariko wari wemejwe n’Intumwa za rubanda 660 mu gihe abari bawanze bari babiri naho abari bifashe bakaba bari 18 bifashe.

Tairki 20 Nzeri, Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka, rwari rwakatiye Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25, ariko urubanza aregwamo n’abandi 20 ruza kujuririrwa ku mpande zombi zirimo n’Ubushinjacyaha bwari bwagaye iki gihano cyakatiwe uyu mugabo.

Tariki 04 Mata 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwaburanishije ubujurire muri uru rubanza, rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 cyakatiwe Rusesabagina.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist