Monday, September 9, 2024

Rubavu: Abanyeshuri bagiye gufata indangamanota bababuza kwinjira mu kigo kuko batishyuye ay’ibiryo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rya Kanembwe II mu Murenge wa Rubavu, bagiye gufata indangamanota zabo, aho kuzibaha, ubuyobozi bw’ishuri bubaheza inyuma y’ikigo ngo kuko batishyuye amafaranga y’amafunguro.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, ubwo abanyeshuri basozaga igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 mu Karere ka Rubavu, yageze kuri GS Kanembwe II, asanga hari akaduruvayo katerwaga n’abanyeshuri bari bahejejwe inyuma y’ikigo cy’ishuri, bari gukubita urugi rwo ku marembo magari ngo babafungurire mu gihe hari n’aburiraga igipangu kugira ngo babone uko binjira.

Aba bana bafungiranywe mu kigo cy’ishuri n’ubuyobozi bwaryo bwababwiraga ko bagomba kubanza amafaranga baburimo y’amafunguro bafatira ku ishuri.

Umuyobozi w’iri shuri avuga ko bafashe iki cyemezo cyo guheza aba bana inyuma y’ishuri kugira ngo basubire iwabo bazane ayo mafaranga cyangwa ababyeyi babo.

Avuga ko babyeyi bamwe batarumva neza ko ari inshingano zabo kwishyura aya mafaranga.

Ati “Usanga nk’abashobora kuba bishyuye ari nka 30%, urumva ko biracyari hasi cyane, ubwo rero twagira ngo ababyeyi baze nibura akatubwira ngo ‘njyewe ngiye gufata

Ni igikorwa cyanenzwe na bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri bavuze ko abana batari bakwiye gukorerwa iki gikorwa kuko ari ukubima uburenganzira bwabo.

Umwe ati “Bari kwanga guha abana indangamanota ngo babanze bishyure amafaranga yose, ubwo ni yo mpamvu abana bari hano hanze. Urabona ko abana hano barindagiye, ntabwo ari byiza.”

Aba babyeyi barimo n’abasanzwe bari mu byiciro by’abatishoboye, bavuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwafashe icyemezo kidakwiye kuko bwari kureka abana bakinjira bagahabwa indangamanota zabo wenda bakazishyura imyenda barimo umwaka utaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yabwiye RADIOTV10 ko ibyakozwe n’uyu muyobozi ari amakosa bagomba gukurikirana.

Ati “Ntabwo byemewe gufungirana umwana, ntabwo bibaho, twareba icyo kibazo tukareba icyaba cyabaye ariko ikihutirwa ni ukugira ngo habe ibiganiro hagati y’ababyeyi n’ikigo kugira ngo gikomeze gikore neza. Ntabwo umwana utishyuye umufungirana.”

Gusa Kambogo asaba ababyeyi kwikubita agashyi bakumva ko ifunguro umwana afatira ku ishuri na bo bagomba kugira uruhare mu kuboneka kwaryo.

Minisiteri y’Uburezi yakunze kuvuga ko nta mwana wirukanwa kuko yabuze amafaranga y’ifunguro ryo ku Ishuri, ikagira inama ababyeyi badashobora kubona amafaranga kujya batanga iryo funguro cyangwa bakaba bakorera ishuri imirimo yasimbura agaciro karyo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts