Wednesday, September 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ushobora kuba ari uwa mbere wuzukuruje muto mu Rwanda ahishuye icyabiteye n’impamvu atishimye

radiotv10by radiotv10
25/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Ushobora kuba ari uwa mbere wuzukuruje muto mu Rwanda ahishuye icyabiteye n’impamvu atishimye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, hatuye umubyeyi w’imyaka 34 y’amavuko ubu ufite umwuzukuru wabyawe n’umukobwa we w’imfura, uvuga ko imibereho mibi barimo igiye gutuma yiruka ku musozi, ariko ngo iyo abonye umwuzukuru we arishima.

Uyu mubyeyi witwa Sumwiza Gaudence utuye mu Mudugudu wa Rukingo mu Kagari ka Rugerero mu Murenge wa Rugeroro, yaje gutura muri aka gace avuye mu Karere ka Rwamagana akomokamo.

Sumwiza Gaudence usanzwe afite abana batatu b’abakobwa, ubu yamaze kuzukuruza ku myaka ye 34 y’amavuko, nyuma yuko umukobwa we w’imfura w’imyaka 17 yibarutse, ndetse bakaba ari na bo babana.

Uko ari batatu, Sumwiza Gaudence ndetse n’umukobwa we wabyaye n’uruhinja rwe, babana mu nzu nto y’ibyumba bibiri, bakodesha ibihumbi bitatu (3 000 Frw) ku kwezi.

Sumwiza Gaudence yabwiye RADIOTV10 ko yashatse umugabo akiri muto, bakaza gutandukana bamaze kubyarana abana batatu b’abakobwa, akaba ari nabwo yigiriye inama yo kujya mu Karere ka Rubavu gushakisha ubuzima, akajya gusigira ababyeyi be abana be.

Avuga ko kuba yaruzukuruje ku myaka 34 y’amavuko, ku rungano rw’abakirimo ingaragu, ari uko yashatse akiri muto kuko ubuzima yari arimo bwari ingume kubera ibibazo byo mu muryango we.

Ati “Nashatse nkiri muto bitewe n’uburyo nari mfashwemo mu rugo kuko ntabwo bigeze bampa umutekano, meze nk’umuntu wireze n’ubundi bituma nshaka umugabo imburagihe.”

Akomeza agira ati “Ubwo nyine nsigaye ntitwa Tate [Nyogokuru] kandi ntarageza igihe cyo kuba umucyecuru.”

Avuga ko ibi byo kuba yaramaze kwitwa “Nyogokuru” atari ikibazo kuri we, ahubwo ko ikibazo ari imibereho imugoye yo kwita ku mukobwa we wabaye umubyeyi ndetse n’uruhinja yibarutse.

Ati “Ikibazo ngira ni ukuba nabasha kubabonera ibyo kurya, nk’igikoma, ni ibintu biba bigoye ariko njye iyo mbonye akuzukura kanjye numva nishimye.”

Uyu mubyeyi avuga ko ibi byose biri kumubaho ari ingaruka zo kuba atarafashwe neza mu muryango, byatumye abyara akiri muto, ari na byo byabaye ku mukobwa we, na we wabanje kurerwa n’ababyeyi be ariko na we ntibamwiteho uko bikwiye.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. Enmy says:
    2 years ago

    Aduhe number ye muhe agasukari iyange n0780145755 sms gusa

    Reply

Leave a Reply to Enmy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Amakuru mashya ku Munyarwanda washakishwaga bikomeye uri mu bashyiriweho intego na America

Next Post

Twamenye amakuru arambuye ku gikorwa cyakozwe na Mayor cyakoze benshi ku mutima

Related Posts

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

by radiotv10
17/09/2025
0

Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS) rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’urundi nkarwo rwo muri Maroc, yitezweho gusangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko indege nto yazo yo mu bwoko bwa drone yakoreshwaga mu myitozo, yataye inzira...

IZIHERUKA

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko
MU RWANDA

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

Hasobanuwe iby’indege nto y’Ingabo z’u Rwanda-RDF yakoze impanuka n’icyakurikiyeho

17/09/2025
Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Twamenye amakuru arambuye ku gikorwa cyakozwe na Mayor cyakoze benshi ku mutima

Twamenye amakuru arambuye ku gikorwa cyakozwe na Mayor cyakoze benshi ku mutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Iby’ingenzi mu masezerano hagati y’u Rwanda na Maroc mu bijyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.