Ushobora kuba ari uwa mbere wuzukuruje muto mu Rwanda ahishuye icyabiteye n’impamvu atishimye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, hatuye umubyeyi w’imyaka 34 y’amavuko ubu ufite umwuzukuru wabyawe n’umukobwa we w’imfura, uvuga ko imibereho mibi barimo igiye gutuma yiruka ku musozi, ariko ngo iyo abonye umwuzukuru we arishima.

Uyu mubyeyi witwa Sumwiza Gaudence utuye mu Mudugudu wa Rukingo mu Kagari ka Rugerero mu Murenge wa Rugeroro, yaje gutura muri aka gace avuye mu Karere ka Rwamagana akomokamo.

Izindi Nkuru

Sumwiza Gaudence usanzwe afite abana batatu b’abakobwa, ubu yamaze kuzukuruza ku myaka ye 34 y’amavuko, nyuma yuko umukobwa we w’imfura w’imyaka 17 yibarutse, ndetse bakaba ari na bo babana.

Uko ari batatu, Sumwiza Gaudence ndetse n’umukobwa we wabyaye n’uruhinja rwe, babana mu nzu nto y’ibyumba bibiri, bakodesha ibihumbi bitatu (3 000 Frw) ku kwezi.

Sumwiza Gaudence yabwiye RADIOTV10 ko yashatse umugabo akiri muto, bakaza gutandukana bamaze kubyarana abana batatu b’abakobwa, akaba ari nabwo yigiriye inama yo kujya mu Karere ka Rubavu gushakisha ubuzima, akajya gusigira ababyeyi be abana be.

Avuga ko kuba yaruzukuruje ku myaka 34 y’amavuko, ku rungano rw’abakirimo ingaragu, ari uko yashatse akiri muto kuko ubuzima yari arimo bwari ingume kubera ibibazo byo mu muryango we.

Ati “Nashatse nkiri muto bitewe n’uburyo nari mfashwemo mu rugo kuko ntabwo bigeze bampa umutekano, meze nk’umuntu wireze n’ubundi bituma nshaka umugabo imburagihe.”

Akomeza agira ati “Ubwo nyine nsigaye ntitwa Tate [Nyogokuru] kandi ntarageza igihe cyo kuba umucyecuru.”

Avuga ko ibi byo kuba yaramaze kwitwa “Nyogokuru” atari ikibazo kuri we, ahubwo ko ikibazo ari imibereho imugoye yo kwita ku mukobwa we wabaye umubyeyi ndetse n’uruhinja yibarutse.

Ati “Ikibazo ngira ni ukuba nabasha kubabonera ibyo kurya, nk’igikoma, ni ibintu biba bigoye ariko njye iyo mbonye akuzukura kanjye numva nishimye.”

Uyu mubyeyi avuga ko ibi byose biri kumubaho ari ingaruka zo kuba atarafashwe neza mu muryango, byatumye abyara akiri muto, ari na byo byabaye ku mukobwa we, na we wabanje kurerwa n’ababyeyi be ariko na we ntibamwiteho uko bikwiye.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. Enmy says:

    Aduhe number ye muhe agasukari iyange n0780145755 sms gusa

Leave a Reply to Enmy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru