Amakuru mashya ku Munyarwanda washakishwaga bikomeye uri mu bashyiriweho intego na America

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Fulgence Kayishema wahigishwaga uruhindu kubera uruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatusi, uri mu bashyiriweho intego na Leta Zunze Ubumwe za America ku bazatanga amakuru yo kubafata, yafatiwe muri Afurika y’Epfo.

Itangazo dukesha Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, rivuga ko Kayishema Fulgence yafashwe ku gicamunsi cy’ejo hashize ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo uri mu Banyarwanda bashakishwaga bikomeye kubera uruhare bakekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe mu gace ka Paarl muri Afurika y’Epfo.

IRMCT ivuga ko Fulgence Kayishema yafashwe ku gikorwa kidasanzwe cyakozwe n’Itsinda ryihariye rw’Ubushinjacyaha bw’uru rwego rishinzwe gushakisha abakekwaho ibyaha, ndetse n’inzego za Afurika y’Epfo.

Akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bagera mu bihumbi bibiri (2 000) bari bahungiye ku Paruwasi ya Nyange.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz agaruka ku ifatwa rye, yagize ati “Fulgence Kayishema yashakishwaga kuva mu myaka irenga makumyabiri ishize. Ifatwa rye ryaduhaye icyizere ko agiye kugezwa imbere y’ubutabera kugira ngo aryozwe ibyaha akekwaho.”

Uyu Mushinjacyaha Mukuru wa IRMCT yakomeje avuga ko Jenoside ari icyaha cy’indengakamere kibasira ikiremwamuntu, bityo ko abakigizemo uruhare bose, umuryango mpuzamahanga uzakora ibishoboka byose kugira ngo babihanirwe.

Ati “Iri fatwa rye ni urugero rukomeye rugaragaza umuhate udasanzwe kandi ubutabera buzatangwa, igihe icyo ari cyo cyose bizafata.”

Yavuze kandi ko ifatwa ry’uyu Munyarwanda ryashobotse ku bufatanye bwa Leta ya Afurika y’Epfo ndetse n’itsinda ryihariye ryashyizweho na Perezida w’iki Gihugu, Cyril Ramaphosa.

Nanone kandi hari Ibihugu byatanze ubufasha bwaganishije ku ifatwa rye, birimo Ubwami bwa Eswatini na Mozambique, nanone ariko hakaba uruhare rukomeye rw’ubuyobozi bw’u Rwanda byumwihariko Ubushinjacyaha Bukuru bw’iki Gihugu buyobowe na Aimable Havugiyaremye, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda.

Serge Brammertz yaboneyeho no gushimira ubufasha bwatanzwe n’ibindi Bihugu binyuranye ku Isi, birimo Leta Zunze Ubumwe za America, Canada n’u Bwongereza.

Yakomeje yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakomeje kugira ibikomere binyuranye. Ati “Ibiro byanjye birizeza ko bitazigera bitezuka ku ntego zo gutuma bahabwa ubutabera.”

Kayishema yari yarashyiriweho impapuro zo kumufata n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwashyiriweho u Rwanda ICTR muri 2001.

Akekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside byumwihariki iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi bibiri biciwe i Nyange tariki 15 Mata 1994, aho yatanze peteroli yo gutwika kiliziya yari irimo Abatutsi bari bahunze, byananirana agategeka ko bayibasenyeraho.

Yari mu Banyarwanda bashyiriweho intego ku muntu uzatuma bafatwa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru