Rubavu– Umugabo utuye mu Kagari ka Gisa mu Murenge wa Rugerero, atangaza ko yagiye kwivuza, agarutse umugore we abanza kumwirengagiza amubaza niba ari we wigeze kumubera umugabo, ahita anamuhishurira ko yashatse undi mugabo kuko we yumvaga ko azapfa.
Uyu mugabo witwa Simbizi Faustin ubu ntafite aho aba ahubwo arara aho ageze hose nko ku mabaraza y’inzu z’ubucuruzi agashyiraho ikarito ubundi akegeka umusaya.
Yavuze ko yabanje gufatwa n’uburwayi bw’amayobera bivugwa ko ari uburozi yarozwe n’umugore we, bigatuma ajya kwivuza mu bavuzi gakondo akamarayo iminsi.
Gusa ngo ikibabaje ni uko yagarutse iwe, aho kugira ngo umugore we amwakire nk’umutu bataherukanaga, ahubwo agatangira kumwirengagiza.
Ati “Nasanze yicaye mu mbuga, ndamubwira ngo kingura, umugore arahaguruka ahagarara ku rugi arambwira ngo ‘ni wowe wigeze kuba umugabo wanjye uri kumbwira ngo nkingure?’ ndavuga nti ‘ni njyewe nyine’.”
Ngo yaramukinguriye bajyana mu ruganiriro “ubwo ndicara kuko nari mvuye kuri moto naniwe, aranyitegerezaaa cyane. Ndamubwira nti ‘ko unyitegereza hari uwo wafatiye ideni”’ ngo ‘oya mugabo wanjye, mfite ikibazo nashatse undi mugabo’.”
Simbizi avuga ko yabajije umugore we icyamuteye gufata icyo cyemezo, akamusubiza agira ati “Wowe nari ko uzapfa ntabwo nari nzi ko uzaba umugabo wanjye.”
Avuga ko byamushobeye akabura icyo afata n’icyo areka, agahitamo kugenda ubu akaba asigaye arara aho ageze hose.
Bamwe mu baturanyi b’uyu mugabo, bavuga ko ubwo yajyaga kugenda yari yarafashwe n’uburwayi bw’urujijo kuko yajyaga mu kiraka cyo guhinga aho kugira ngo agikore ahubwo agahita abura, bakavuga ko ari uburozi yari yarahawe n’uyu wari umugore we.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko ko bagiye guhita bagikurikirana kugira ngo uyu muturage uri muri iyi mibereho agobokwe.
RADIOTV10