Col (Rtd) Joseph Karemera wagize imyanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma aho yabaye Minisitiri w’Ubuzima wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yitabye Imana.
Amakuru dukesha ikinyamakuru The New Times, yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, avuga ko Col (Rtd) Joseph Karemera yitabye Imana.
Uyu mugabo uri mu batangiranye n’Umuryango FPR-Inkotanyi, yagize imyanya inyuranye mu Rwanda, nko kuba ari na we wabaye Minisitiri wa w’Ubuzima wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Col (Rtd) Joseph Karemera unafite uburambe mu buvuzi aho yari mu baganga bavuraga inkomere zabaga zakomerekeye mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Col (Rtd) Joseph Karemera wanabaye Minisitiri w’Uburezi, yanabaye umwe mu Basenateri muri Sena y’u Rwanda, ndetse akaba yaranabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.
RADIOTV10