Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO IBYAMAMARE

Rurangiranwa ku Isi mu mukino wa Tennis yatangaje igihe azawuhagarikira burundu by’umwuga

radiotv10by radiotv10
11/10/2024
in IBYAMAMARE, SIPORO
0
Rurangiranwa ku Isi mu mukino wa Tennis yatangaje igihe azawuhagarikira burundu by’umwuga
Share on FacebookShare on Twitter

Rafael Nadal uri mu bakinnyi bakomeye muri Tennis, yatangaje ko azahagarika gukina uyu mukino nk’uwabigize umwuga mu kwezi gutaka k’Ugushyingo 2024

Mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Kane, tariki 10 Ukwakira 2024, Rafael Nadal yatangaje ko agiye guhagarika umukino wa Tennis nk’uwabigize umwuga.

Ni icyemezo atangaje nyuma yo ku nshuro ya mbere atarabashije kurenga icyiciro cya mbere muri Wimbledon 2024.

Yagize ati “Ndi hano kugira ngo mbabwire ko ngiye guhagarika gukina nk’uwabigize umwuga, mu by’ukuri imyaka ibiri ishize yarangoye cyane, bityo sinekereza ko nzongera gukina nta bimbangamira byinshi mfite.”

Yakomeje agira ati “Birumvikana ni icyemezo kigoye, ariko mu buzima buri kintu kigira intangiriro ndetse n’iherezo, gusa ndatekereza ko iki ari cyo gihe cyiza cyo guhagarika umwuga mwiza nagize nanjye ntatekerezaga.”

Rafael Nadal yatwaye amarushanwa yose akomeye yabashije kwitabira arimo nka (Grand Slam) yegukanye inshuro 22, Roland-Garros yari azwiho cyane yegukanye inshuro 14.

Yanegukanye imidali ibiri ya zahabu mu Mikino Olempike ya 2008 na 2016 mu bakina ari babiri, ndetse afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza Tennis yagize mu kinyejana cya 21.

Biteganijwe ko azahagarika mu kwezi k’Ugushyingo 2024 nyuma y’umukino wa nyuma wa Davis Cup uzabera iwabo muri Espagne.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − four =

Previous Post

Kigali: Abagore baritana bamwana n’abagabo bavuga ko hari igituma bahukana bitari bisanzwe

Next Post

Uwabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yitabye Imana

Related Posts

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

by radiotv10
04/07/2025
0

Mu birori byo kwizihiza imyaka 32 ishize hashinzwe Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, byabereye ku Mulindi ahavukiye iyi kipe,...

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

by radiotv10
03/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC inafite igikombe cya Shampiyona initegura kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika, yatangiye imyitozo igaragaramo...

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

by radiotv10
02/07/2025
0

Umukinnyi wa Basketball, Obadiah Noel ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, wakiniye ikipe ya APR BBC mu mikino ya...

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

by radiotv10
27/06/2025
0

Nyuma y'iminsi myinshi hibazwa ahazaza ha kizigenza Cristiano Ronaldo dore ko yari afite amasezerano azarangirana n’uku kwezi, byarangiye yemeye kuguma...

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

by radiotv10
27/06/2025
0

Ikipe ya Police Volleyball Club yafunguye ku mugaragaro irerero (academy) ryayo ry’abahungu n’abakobwa, mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali,...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yitabye Imana

Uwabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.