Tuesday, March 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uwabaye muri Guverinoma ya Kenya yafungiwe guca igikuba

radiotv10by radiotv10
24/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uwabaye muri Guverinoma ya Kenya yafungiwe guca igikuba
Share on FacebookShare on Twitter

Raphael Tuju wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Guverinoma ya Kenya, yatawe muri yombi nyuma y’umunsi umwe bivugwa ko yaburiwe irengero, bigatera ubwoba ko ashobora kuba yarashimuswe, akaba ashinjwa gutegura iryo bura rye, kuko yari yibereye iwe.

Mohamed Amin uyobora ishami rya Polisi rishinzwe Iperereza ku byaha, yabwiye itangazamakuru ko Tuju yari mu rugo rwe igihe cyose, avuga ko ari “ibura ryateguwe neza aho kuba ishimutwa rya nyaryo.”

Mbere gato yuko atabwa muri yombi, Tuju yari yabwiye televiziyo yo muri ako gace ko yagiye kwihisha nyuma yo gukurikirwa n’imodoka idafite ikimenyetso.

Uwahoze ari Minisitiri yagiye avugwa mu manza zinyuranye, aho yagiye avugwaho kurwanya cyamunara yabaga igiye gukorerwa imwe mu mitungo ye i Nairobi kubera inguzanyo ya banki yatse ntayishyure.

Amin yagize ati “Imyitwarire yakozwe nkana na Raphael Tuju isa nk’aho ari igikorwa cyateguwe cyo kubeshya abaturage kugira ngo bagire impungenge zidafite ishingiro no guhungabanya ubusugire bw’Urwego rw’Igihugu rwa Polisi.”

Uyu ukuriye Ishami rishinzwe iperereza, yavuze ko polisi ibona ko “gutanga amakuru y’ibinyoma ku bayobozi nk’icyaha gikomeye cyane.”

Tuju yabwiye Citizen ko amaze kumenya ko ari gukurikirwa, yahise ava mu muhanda kugira ngo adafatwa n’imodoka yari yamukurikiye, yamara kuyisiga akava mu modoka ye, agahita agenda ngo kuko yari abizi ko ari we bari gushaka.

Uyu munyapolitiki kandi yashimiye umuryango we n’abandi Banya-Kenya bagaragaje ko bamushyigikiye. Ati “Abanya-Kenya benshi bameze nk’abari mu mva zitagaragara.”

Ni mu gihe mbere yo gufatwa kwe, Polisi ya Kenya yari yatangaje ko iri kumushakisha, ndetse yari yanasabye abaturage gutanga amakuru yatuma uyu munyapolitiki aboneka, nyuma byaje kugaragara ko wari umugambi we wo kubeshya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + fifteen =

Previous Post

Eng.-Minister Nduhungirehe says silence on ongoing violence against Banyamulenge is complicity

Next Post

Umubare w’abahitanywe n’impanuka y’indege y’igisirikare cya Colombia wiyongereye

Related Posts

Umubare w’abahitanywe n’impanuka y’indege y’igisirikare cya Colombia wiyongereye

Umubare w’abahitanywe n’impanuka y’indege y’igisirikare cya Colombia wiyongereye

by radiotv10
24/03/2026
0

Umubare w’abahitanywe n’impanuka y’indege y’igisirikare cya Colombia, wazamutse ugera ku bantu 66, mu gihe abakomeretse ari 57. Iyi mpanuka y’indege...

Igisubizo Kabila yahaye Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo wamusabye kuva i Goma

Igisubizo Kabila yatanze abajijwe niba atabona ko ari ikibazo kuba aba ahari icyicaro cya AFC/M23

by radiotv10
23/03/2026
0

Joseph Kabila wigeze kuba Perezida wa DRC, avuga ko kuba ari i Goma kandi hari icyicaro gikuru cy’Ihuriro AFC/M23 rirwanya...

Iran yahise itangaza uko izihimura igihe hashyirwa mu bikorwa umugambi watangajwe na Trump

Iran yahise itangaza uko izihimura igihe hashyirwa mu bikorwa umugambi watangajwe na Trump

by radiotv10
23/03/2026
0

Iran yatangaje ko yiteguye kugaba ibitero bikomeye ku bikorwaremezo by’amashanyarazi bya Israel, no ku bigo bitanga amashanyarazi ku birindiro bya...

Trump yatangaje icyizere kiri kugaragara mu biganiro na Iran

Trump yatangaje icyizere kiri kugaragara mu biganiro na Iran

by radiotv10
23/03/2026
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko yategetse igisirikare kuba gihagaritse ibitero byibasira ibikorwa remezo by’amashanyarazi...

BREAKING: Impanuka ikomeye y’indege yagonganye n’imodoka muri America

BREAKING: Impanuka ikomeye y’indege yagonganye n’imodoka muri America

by radiotv10
23/03/2026
0

Indege ya Sosiyete ya Canada (Air Canada) yagonganiye n’imodoka ku kibuga cy’Indege cya LaGuardia i New York muri Leta Zunze...

IZIHERUKA

5 Easy Ways to Live a Longer, Healthier Life
IMIBEREHO MYIZA

5 Easy Ways to Live a Longer, Healthier Life

by radiotv10
24/03/2026
0

U Rwanda rwongeye gutabariza Abanyamulenge bo muri DRC rugaragaza ko guceceka ibibakorerwa ari ubufatanyacyaha

U Rwanda rwongeye gutabariza Abanyamulenge bo muri DRC rugaragaza ko guceceka ibibakorerwa ari ubufatanyacyaha

24/03/2026
Abakoresha umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara ebyiri bafite icyo basaba

Abakoresha umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara ebyiri bafite icyo basaba

24/03/2026
UPDATE: Umuhanda uhuza Intara ebyiri mu Rwanda utari nyabagendwa wongeye gukoreshwa

Polisi y’u Rwanda iravuga ko ntakirahinduka ku muhanda watangajwe ko utari nyabagendwa

24/03/2026
Umubare w’abahitanywe n’impanuka y’indege y’igisirikare cya Colombia wiyongereye

Umubare w’abahitanywe n’impanuka y’indege y’igisirikare cya Colombia wiyongereye

24/03/2026
Uwabaye muri Guverinoma ya Kenya yafungiwe guca igikuba

Uwabaye muri Guverinoma ya Kenya yafungiwe guca igikuba

24/03/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umubare w’abahitanywe n’impanuka y’indege y’igisirikare cya Colombia wiyongereye

Umubare w’abahitanywe n’impanuka y’indege y’igisirikare cya Colombia wiyongereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

5 Easy Ways to Live a Longer, Healthier Life

U Rwanda rwongeye gutabariza Abanyamulenge bo muri DRC rugaragaza ko guceceka ibibakorerwa ari ubufatanyacyaha

Abakoresha umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara ebyiri bafite icyo basaba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.