• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Trump yatangaje icyizere kiri kugaragara mu biganiro na Iran

radiotv10by radiotv10
23/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Trump yatangaje icyizere kiri kugaragara mu biganiro na Iran
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko yategetse igisirikare kuba gihagaritse ibitero byibasira ibikorwa remezo by’amashanyarazi bya Iran nyuma y’ibiganiro byabayeho, anemeza ko ibintu biri kugenda neza mu biganiro biri gukorwa.

Perezida Trump yabitangaje kuri uyu wa Mbere, avuga ko yategetse igisirikare cye guhagarika biriya bitero mu gihe cy’iminsi itanu, byagabwaga ku bikorwa remezo by’amashanyarazi n’ingufu.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth, Trump yavuze ko ibi byagezweho kubera “ibiganiro bitanga umusaruro” kandi ari “inama n’ibiganiro bigikomeje.”

Yavuze ko mu minsi ibiri ishize Washington na Tehran bagize “ibiganiro byiza kandi bitanga umusaruro bijyanye no guhagarika no kugera ku musaruro wa burundu mu bibazo biri mu burasirazuba bwo hagati.”

Trump kandi yavuze ko intego nyamukuru, ari ugusenya burundu gahunda y’ingufu za kirimbuzi ya Iran, kandi ko ari byo biri ku murongo w’ibanze mu biganiro biriho bikorwa, ndetse ko Iran yamaze kubyemera.

Yavuze ko impande zose ziteguye kugirana amasezerano, kandi ko agomba kuba ari “amasezerano meza” ndetse ko “nta ntambara izongera kubaho” kimwe ko “nta n’intwaro za kirimbuzi zizongera kubaho” ndetse ko Iran iri kwemera ibyo iri gusabwa muri ibyo biganiro.

Trump kandi yavuze ko ku wa Gatandatu yahaye Iran amasaha 48, kugeza saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa mbere, gufungura umuhora wa Hormuz wabaye ufunzwe na Iran, usanzwe ari imwe mu nzira zikomeye z’ibikomoka kuri peteroli na gaze byoherezwa ku Isi.

Ubutegetsi bwa Iran bwo bwari bwatangaje ko na bwo bwiteguye “gukora ibitero byo gusubiza” ku bikorwa remezo by’ingenzi byo mu burasirazuba bwo hagati, mu gihe Trump yashyira mu bikorwa uriya mugambi yari yatangaje wo gusenya burundu ibikorwa remezo by’amashanyarazi bya Iran.

Tehran kandi yari yatangaje ko izasenya ibikorwa remezo bisanzwe ari ingomero z’amashanyarazi zohereza ku birindiro bya Leta Zunze Ubumwe za America “kumwe n’ibindi bikorwa remezo by’ingufu n’inganda America ifitemo imigabane.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

BREAKING: Impanuka ikomeye y’indege yagonganye n’imodoka muri America

Next Post

Barimo abavandimwe batatu: Amasura mashya mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yageze mu mwiherero

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Barimo abavandimwe batatu: Amasura mashya mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yageze mu mwiherero

Barimo abavandimwe batatu: Amasura mashya mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yageze mu mwiherero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.