Uwabaye muri Guverinoma y’u Rwanda wahawe inshingano zikomeye ku Isi yazitangiye avugwa imyato

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr Gerardine Mukeshimana wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, uherutse kugirwa Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi (IFAD), yahawe ikaze n’umukuriye muri izi nshingano nshya, amuvuga imyato ko hari icyo azafasha ubuhinzi bw’Isi.

Amakuru y’uyu mwanya mushya wahawe Dr Mukeshimana, yamenyekanye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, ubwo hagaragaraga itangazo rya Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi (IFAD), rigira uyu Munyarwandakazi, umwungiriza we.

Izindi Nkuru

Mu itangazo rya Perezida wa IFAD, Alvaro Lario yagize ati “Nishimiye gutangaza ko nashyizeho Madamu Gerardine Mukeshimana ukomoka mu Rwanda, nka Visi Perezida.”

Alvaro Lario yongeye gutangaza ubutumwa, agaragaza ko yahaye ikaze Dr Mukeshimana muri iki Kigega kigira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi bufatiye runini abatuye Isi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Alvaro Lario yagize ati “Nishimiye guha ikaze Dr Gerardine Mukeshimana muri IFAD nka Visi Perezida mushya wacu.”

Perezida wa IFAD yakomeje avuga ko ubunararibonye bwa Dr Mukeshimana, nk’umuntu wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda, buzatanga umusanzu ukomeye mu mikorere y’iki Kigega.

Ati “Nka Minisitiri w’Ubuhinzi mu Rwanda, yateje imbere uru rwego, afasha abahinzi kuzamura imibereho yabo. Ubunararibonye bwe bw’agaciro gahebuje buzadufasha guteza imbere ubuzima bw’abaturage.”

Dr Mukeshimana na we yashimiye Perezida wa IFAD, avuga ko na we yishimiye kuza gutanga umusanzu we muri uru rwego rw’Ubuhinzi bufatiye runini ubukungu bw’Ibihugu n’imibereho y’ababituye.

Umunyarwandakazi Dr Agnes Kalibata Ihuriro Nyafurika riharanira Impinduka mu Buhinzi, AGRA, ni umwe mu bagaragaje ko yishimiye uyu mwanya wahawe mugenzi we Dr Mukeshimana.

Dr Agnes Kalibata na we mu butumwa yatanze, yavuze ko ubunararibone bwa Mukeshimana buzatanga umusanzu ukomeye mu kuzamura ubuhinzi bw’Isi, aboneraho kumwizeza imikoranire myiza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru