Menya icy’inyungu ku Baturarwanda bose kitaweho mu biciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, atangaza ko mu kugena ibiciro bishya by’Ibikomoka kuri Peteroli, hatekerejwe ku cyatuma ibiciro ku masoko bitazamuka, ari na yo mpamvu igiciro cya Mazutu kitahindutse.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kanama 2023, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’Ibikomoka kuri Peteroli; aho litiro imwe ya Lisansi itagomba kurenza 1 639 Frw, mu gihe Mazutu yo ari 1 492 Frw.

Izindi Nkuru

Ni ibiciro byajemo impinduka kuri Lisansi gusa, kuko yazamutseho amafaranga 122 Frw, mu gihe mazutu yo yagumye ku yo yari iriho.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana agaruka kuri ibi biciro bishya bizatangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Kanama 2023, yavuze ko izamuka ry’ibi biciro riterwa n’ibibazo biri ku Isi, birimo intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Avuga ko muri aya mezi macye ashize, igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyazamutse cyane, yaba aho bicukurwa ndetse n’ibiciro by’ubwikorezi bwabyo.

Ati “Hari impamvu ebyiri; iya mbere ni uko hari ibikomoka kuri peteroli byaturukaga mu Burusiya akenshi byacaga mu Buhindi no mu Bushinwa bikaba byakomeza n’ahandi ku Isi nko muri Afurika, murabizi ko hari ingamba zafashwe n’Ibihugu by’i Burayi byakomeje kugenda bifatira ibihano Igihugu cy’u Burusiya, byakomeje gutuma rero ibikomoka kuri Peteroli byacaga mu Bushinwa no mu Buhindi bidakomeza kuza nk’uko byazaga mu mezi macye ashize.”

Avuga ko indi mpamvu, ari ibyemezo byafashwe n’Ibihugu bicukurwamo Peteroli, byiyemeje kugabanya ingano y’ibikomoka kuri Peteroli yahacukurwaga.

Yagaragaje kandi impamvu igiciro cya Mazutu kitigeze kizamuka, avuga ko ari umwanzuro wafashwe na Leta y’u Rwanda mu nyungu rusange z’Abaturarwanda.

Ati “Iyo urebye muri rusange, imodoka zitwara abantu, zaba izikora mu bucuruzi cyane cyane mu kwikorera ibiribwa, imodoka nini tubona, izitwara ibikoresho byo mu bwubatsi, ziriya zose zikoresha Mazutu, ari yo mpamvu hafashwe umwanzuro w’uko igiciro cya Mazutu kitagomba guhinduka.”

Yaboneyeho no guha ubutumwa abacuruzi bajyaga bitwaza izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, bagatumbagiza ibiciro by’ibiribwa n’iby’, ko badakwiye kubyitwaza.

Ati “Kuri iyi mpamvu nta rwitwazo, yaba ari abafite imodoka zitwara ibicuruzwa, yaba ari abafite imodoka zitwara abantu, yaba ari abatwara abantu mu buryo bwa rusange. Ntabwo igiciro cya mazutu kigeze gihinduka.”

Dr Ernest Nsabimana avuga ko Leta y’u Rwanda ikurikiranira hafi ibyerecyeye ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku rwego mpuzamahanga, kuko impinduka zijemo, zigira ingaruka ku buzima n’ubukungu by’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru