Hon. Donatille Mukabalisa wabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite icyuye igihe, yatorewe kuba Umusenateri muri Sena y’u Rwanda.
Hon. Donatille Mukabalisa usanzwe ari Perezida w’Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri we (PL/Parti Liberal) yatowe kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, mu matora y’Abasenateri bahagararira Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yo mu Rwanda.
Hon. Mukabalisa, yatorwe rimwe na Hon. Ndangiza Hadija Murangwa wari usanzwe ari Umusenateri kuva muri 2019, aho ari umwe mu banyamuryango b’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI.
Mukabalisa wabaye Perezida w’Umutwe w’Abadepite muri manda ebyiri kuva muri 2013 ubwo yatorwaga kuyobora Abadepite ndetse akongera kubitorerwa muri 2018, kugeza muri 2024 ubwo iyi Nteko yari imaze imyaka ine [ubundi manda y’Abadepite ni imyaka itanu] irangije manda yayo hatorwa indi Nteko mu matora yabaye bwa mbere ahujwe n’aya Perezida.
Mukabalisa usanzwe ari impuguke mu bijyanye n’amategeko, akaba yaranayigishije muri Kaminuza, mu kiganiro aherutse kugirana na RADIOTV10, yavuze ko yinjiye muri Politiki, kubera akarengane yabonaga kari mu Rwanda mu gihe cy’ubutegetsi bwabayeho mbere y’ 1994 bwarangwaga n’ivanguramoko n’irondakarere, akiyemeza gufatanya n’abandi bari biyemeje kubirwanya, aho ari no mu ba mbere batangiranye n’Ishyaka PL.
Aba Basenateri batowe muri iki cyumweru cy’Amatora y’Abasenateri bazinjira muri Sena y’u Rwanda, ni babiri muri bane bagomba guhagararira Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yo mu Rwanda, aho abandi babiri bazatorwa mu matora azaba nyuma.
Aba Banyapolitiki batowe kwinjira muri Sena y’u Rwanda, biyongereye ku bandi batowe muri iki cyumweru, barimo 12 bazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali, ndetse n’abandi babiri bazahagararira amashuri makuru na za Kaminuza.
RADIOTV10