Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Uwabaye Perezida w’Umutwe w’Abadepite agiye kugaruka mu Nteko y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
19/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
BREAKING: Uwabaye Perezida w’Umutwe w’Abadepite agiye kugaruka mu Nteko y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Hon. Donatille Mukabalisa wabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite icyuye igihe, yatorewe kuba Umusenateri muri Sena y’u Rwanda.

Hon. Donatille Mukabalisa usanzwe ari Perezida w’Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri we (PL/Parti Liberal) yatowe kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, mu matora y’Abasenateri bahagararira Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yo mu Rwanda.

Hon. Mukabalisa, yatorwe rimwe na Hon. Ndangiza Hadija Murangwa wari usanzwe ari Umusenateri kuva muri 2019, aho ari umwe mu banyamuryango b’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI.

Mukabalisa wabaye Perezida w’Umutwe w’Abadepite muri manda ebyiri kuva muri 2013 ubwo yatorwaga kuyobora Abadepite ndetse akongera kubitorerwa muri 2018, kugeza muri 2024 ubwo iyi Nteko yari imaze imyaka ine [ubundi manda y’Abadepite ni imyaka itanu] irangije manda yayo hatorwa indi Nteko mu matora yabaye bwa mbere ahujwe n’aya Perezida.

Mukabalisa usanzwe ari impuguke mu bijyanye n’amategeko, akaba yaranayigishije muri Kaminuza, mu kiganiro aherutse kugirana na RADIOTV10, yavuze ko yinjiye muri Politiki, kubera akarengane yabonaga kari mu Rwanda mu gihe cy’ubutegetsi bwabayeho mbere y’ 1994 bwarangwaga n’ivanguramoko n’irondakarere, akiyemeza gufatanya n’abandi bari biyemeje kubirwanya, aho ari no mu ba mbere batangiranye n’Ishyaka PL.

Aba Basenateri batowe muri iki cyumweru cy’Amatora y’Abasenateri bazinjira muri Sena y’u Rwanda, ni babiri muri bane bagomba guhagararira Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yo mu Rwanda, aho abandi babiri bazatorwa mu matora azaba nyuma.

Aba Banyapolitiki batowe kwinjira muri Sena y’u Rwanda, biyongereye ku bandi batowe muri iki cyumweru, barimo 12 bazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali, ndetse n’abandi babiri bazahagararira amashuri makuru na za Kaminuza.

Hon Mukabalisa aherutse kugirana ikiganiro na Radio10

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 8 =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje icyafashije u Rwanda kugera aho rugeze nyuma y’akaga gakomeye rwari ruvuyemo

Next Post

Nyuma yuko herekanywe abakekwaho kwiba imodoka hatahuwe uwa moto nawe wakoreshaga amayeri

Related Posts

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda
MU RWANDA

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyuma yuko herekanywe abakekwaho kwiba imodoka hatahuwe uwa moto nawe wakoreshaga amayeri

Nyuma yuko herekanywe abakekwaho kwiba imodoka hatahuwe uwa moto nawe wakoreshaga amayeri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.