• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwabonye iraswa ry’uwabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yavuze uko byagenze

radiotv10by radiotv10
08/07/2022
in MU RWANDA
0
Uwabonye iraswa ry’uwabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yavuze uko byagenze
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu babonye igitero cyagabwe kuri Shinzo Abe wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, warasiwe mu ruhame, yavuze ko babonye uwamurashe yirukankana imbunda agahita arekura isasu rigafata uyu munyapolitiki agahita yikubita hasi.

Shinzo Abe yarasiwe mu Mujyi wa Nara ubwo yariho atambusa imbwirwaruhame ahita yikubita hasi.

Uwabaye Guverineri wa Tokyo, Yoichi Masuzoe mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye, yavuze ko Shinzo Abe akiraswa yabaye nk’ugwa igihumure.

Uyu munyapolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yarashwe ahagana saa tanu n’igice [11:30’] za mu gitondo zo muri iki Gihugu.

Umunyamabanga mukuru wa Guverinoma y’u Buyapani, Hirokazu Matsuno yagize ati “Umuntu umwe ukekwaho kumurasa, yatawe muri yombi. Uko ubuzima buhagaze bwa Abe kugeza ubu ntituramenya uko bumeze.”

Hirokazu Matsuno yavuze ko “Uwakoze iki gikorwa n’impamvu iyo ari yo yose yaba yabimuteye ntibishobora kwihanganirwa kandi tubabajwe n’iki gikorwa.”

Umwe mu biboneye iki gitero yavuze ko babonye umugabo yirukanka afite imbunda nini ari bwo yahise arasa uyu mugabo wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani agahita agwa hasi avirirana amaraso.

Uyu wabibonye yavuze ko abashinzwe umutekano bahise bafata uyu warashe bagahita bamuta muri yombi.

Ikigo gishinzwe gucunga Ibiza mu Buyapani, cyatangaje ko Abe yarashwe ku izuru ry’iburyo agakomereka.

RADIOTV10

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + fifteen =

Previous Post

FARDC yakoze impinduka zatumye General wakijijwe n’amaguru agasigira M23 imodoka ahindurirwa inshingano

Next Post

Karasira yasabye Urukiko ikintu gikomeye ngo nikidakurikizwa azafa icyemezo nk’icya Rusesabagina

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Karasira yasabye Urukiko ikintu gikomeye ngo nikidakurikizwa azafa icyemezo nk’icya Rusesabagina

Karasira yasabye Urukiko ikintu gikomeye ngo nikidakurikizwa azafa icyemezo nk’icya Rusesabagina

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.