Wednesday, September 11, 2024

Uwafungiwe muri Gereza y’abagore bamwibeshyeho yatahuwe amaze gutereramo inda abagore babiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore wihinduje imiterere akigira umukobwa, yakuwe igitaraganya muri Gereza y’i New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma yuko bimenyekanye ko amaze gutereramo inda abagore babiri.

Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko witwa Demi Minor yari yafungiwe muri Gereza y’abagore izwi nka Edna Mahan Correctional Facility nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwari umubyeyi we.

Demi Minor wakatiwe gufungwa imyaka 30, yavanywe muri iyi Gereza ya Edna Mahan Correctional Facility ajyanwa mu kigo kigororerwamo urubyiruko kizwi nka Garden State Youth Correctional Facility mu kwezi gushize kwa Kamena.

Demi Minor wihinduyemo umukobwa, yamaganye iki gikorwa yakorewe cyo kujya kumufungira muri Gereza y’abagabo kandi ngo ari umugore.

Mu itangazo yashyize hanze rivuga ko yakorewe ihohoterwa, yagize ati “Nasabye abacungagereza kuncakira umucungagereza w’umugore ndetse no kumfungira muri Gereza y’abagore, ariko Liyetena yaranze ahubwo anyuka inabi.”

Iyi mfungwa ihakana ibyo kuba yarateye inda abagore babiri bari bafunganywe, akavuga ko ko ahubwo bishobora kuba byarakozwe n’abacungagereza.

Yagize ati “Umunsi umwe umucungagereza yarambajije niba ntarakoranye imibonano mpuzabitsina n’umugororwa, ndamubwira nti none se hano ntihabamo camera…buri wese hano ni umugabo ndetse na we.”

Yavuze ko nubwo yemeye gufungirwa muri Gereza y’abagabo, ati “ariko se no kwakira ko ntari umugore byo bizashoboka.”

Yakomeje agira ati “Bahonyoye uburenganzira bwanjye bwo kubaho ntekanye ndetse banankorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku kuba bamfungiye hamwe n’urubyiruko rw’abahungu.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist