Umuturage wo mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi, watemewe Inka umwaka ushize ubwo yari yagiye mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yashumbushijwe, avuga ko yishimiye kuba agiye kongera kunywa amata no kubona ifumbire.
Mutesa Jean Bosco avuga ko Inka ye yatemwe umwaka ushize ubwo abagizi ba nabi bayisangaga mu kiraro bagasanga yagiye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi naratashye ngeze mu rugo nsanga abagizi ba nabi bantemeye inka, bituma nyigurisha imburagihe.”
Mutesa Jean Bosco ni umwe mu baturage 60 bari muri gahunda yo kugabirwa Inka, barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abamugariye ku rugamba rwo kuyihagarika.
Avuga ko yishimiye kuba mu rugo iwe hagiye kongera kurangwa inka, kuko agiye kongera kunywa amata, ndetse akazajya abona n’ifumbire. Ati “Ndanezerewe kuba abikorera banyibutse bakaba banshumbushije.”
Nkurunziza Ernest, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba ari na rwo ruzatanga inka 60; avuga ko guha mu gihe nk’iki cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ngombwa kuba hafi abayirokotse.
Yavuze kandi ko ari na ngombwa guha icyubahiro abagize uruhare mu guhagarika Jenoside, ari na yo mpamvu mu bagomba kugabirwa muri iyi minsi 100, harimo n’abamugariye ku rugamba.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert avuga ko abikorera bo muri iki bari gufatanya na Leta kubaka Igihugu no kugiteza imbere, ashimangira ko biterwa n’uko Igihugu gifite ubuyobozi bwiza.
Ati “Iyo urebye ibibi byinshi byakozwe n’abikoreraga muri Leta za mbere no mu gihe cya Jenoside ukagereranya n’ibyo ab’ubu bari gukora mu kongera kucyubaka no kugisana, ni ikinyuranyo. Turabasaba gukomeza muri uwo mujyo.”
Igikorwa cy’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba cyo guha inka abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abamugariye ku rugamba rwayihagaritse, kizakomereza mu Karere ka Rutsiro.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10