• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

radiotv10by radiotv10
09/12/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu
Share on FacebookShare on Twitter

Uwari Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Brigadier General Déo RUSANGANWA, ntakiri kuri uyu mwanya kubera izindi nshingano z’akazi ke ka gisirikare.

Mu kiganiro kigufi yahaye RadioTV10, twamubajije niba koko amakuru avuga ko atakiri mu nshingano zo kuyobora APR FC ari yo. Mu kudusubiza yagize ati “Hari ibyo ndi mu gutegura by’akazi kenshi, umwanya wa sport ni muke cyane, inshingano ni SG uri kuzikora.”

Ibi bisobanuye ko uwari usanzwe ari Umunyamabanga w’iyi kipe, Rtd Lt Col Vincent MUGISHA, uheruka gushyirwaho mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10, ari we ugiye kuba afashe inshingano zo kuyobora iyi kipe.

Brig Gen Déo RUSANGANWA wari Chairman wa APR FC yatangiye izi nshingano tariki ya 9 Ugushyingo 2024, akaba yari asimbuye Rtd Col Richard KARASIRA.
Mu gihe cy’umwaka yari amaze ayobora iyi kipe y’ingabo, yatwaranye na yo igikombe cya Shampiyona, igikombe cy’Amahoro ndetse n’igikombe cy’Intwari.

Brig Gen Déo Rusanganwa avuye muri izi nshingano asize APR FC ku mwanya wa 2 muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere, aho ikurikiye Police FC iyirusha amanota 4, gusa APR ikaba izigamye umukino umwe w’ikirarane.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Next Post

Volunteering, Activism and Youth Engagement in Rwanda: Who’s Involved and Why

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Volunteering, Activism and Youth Engagement in Rwanda: Who’s Involved and Why

Volunteering, Activism and Youth Engagement in Rwanda: Who’s Involved and Why

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.