Ubutabera bwa Sweden bwohereje Umunyarwanda Jean Paul Micomyiza ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo aburanishirizwe mu Rwanda.
Indege itwaye Jean Paul Micomyiza yageze ku Kubuga Mpuzamahanga cya Kanombe mu Rwanda mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatatu aho yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bwashyiriyeho impapuro zo guta muri yombi uyu Jean Paul Micomyiza kubera ibyaha bikomeye akurikiranyweho birimo ibya Jenoside ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashimiye Ubutabera bwa Sweden ku bwo kohereza uyu mugabo ukekwaho Jenoside bunizeza ubufatanye mu bijyanye n’ubutabera.
Jean Paul Micomyiza wavutse mu 1972 mu Kagari ka Agasengasenge, mu Murenge wa Cyarwa mu Karere ka Huye, ubwo Jenoside yabaga yari atuye mu Ntara y’Amajyepfo mu Murengewa Tumba mu Karere ka Huye.
Yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda aho yari umwe mu bambari b’icyahose kitwa Comite de crise cyari gisgihzwe kwerekana Abasivile b’Abatutsi bagomba kwicwa, aho bagize uruhare rukomeye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
RADIOTV10