Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwari Umuyobozi muri MINIJUST yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali

radiotv10by radiotv10
25/03/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umujyi wa Kigali wabonye Abajyanama basimbura abarimo Nadine wagizwe umuyobozi wa NCDA

Urujeni Martine yagaragaje imigabo n'imigambi bye

Share on FacebookShare on Twitter

Urujeni Martine wari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage, yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage.

Urujeni Martine yatorewe uyu mwanya nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022 atorewe kwinjira muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali ku majwi 116.

Yinjiranye muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali na Bizimana Hamiss we watowe ku majwi 84, bombi bakaba basimburaga abahoze muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali baherutse guhabwa izindi nshingano.

  • Umujyi wa Kigali wabonye Abajyanama bashya basimbura abagiye mu zindi nshingano

Aba bajyanama bashya basimbuye Umutoni Gatsinzi Nadine wagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA) na Mutsinzi Antoine, uherutse gutorerwa kuba Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rulindo.

Urujeni Martine na Bizimana Hamiss bakimara gutorerwa kwinjira muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali, bahise banahatanira umwanya w’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage wagombaga gusimbura Umutoni Gatsinzi Nadine.

Aya matora yariho abakandida babiri (Urujeni na Bizimana) yegukanywe na Urujeni Martine wagize amajwi 298 mu bantu 397 bari bagize inteko itora.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yahise aha ikaze uyu muyobozi mushya umwungirije ndetse n’Umujyanama mushya Bizimana Hamiss binjiranyemo.

Pudence Rubingisa yavuze ko aba bayobozi bashya ari izindi ngufu ngufu nshya Umujyi wa Kigali wungutse mu gukomeza guharanira iterambere ry’abawutuye.

Minisitiri ari kumwe n’Abajyanama bose b’Umujyi wa Kigali
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yaje muri aya matora
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yitabiriye amatora
Yahaye ikaze umuyobozi mushya umwungirije
Urujeni Martine yabisinyiye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

Guverineri Habitegeko yaririmbye igisope, Min. Gatabazi ati “Wauuu”

Next Post

Urugendo rwo gushaka Rudasumbwa w’u Rwanda rwatangiye…Abasore 5 bazahagararira Iburasirazuba (AMAFOTO)

Related Posts

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

IZIHERUKA

Simple steps you can follow to build real confidence
MU RWANDA

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Urugendo rwo gushaka Rudasumbwa w’u Rwanda rwatangiye…Abasore 5 bazahagararira Iburasirazuba (AMAFOTO)

Urugendo rwo gushaka Rudasumbwa w’u Rwanda rwatangiye…Abasore 5 bazahagararira Iburasirazuba (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple steps you can follow to build real confidence

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.