Urujeni Martine wari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage, yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage.
Urujeni Martine yatorewe uyu mwanya nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022 atorewe kwinjira muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali ku majwi 116.
Yinjiranye muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali na Bizimana Hamiss we watowe ku majwi 84, bombi bakaba basimburaga abahoze muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali baherutse guhabwa izindi nshingano.
Aba bajyanama bashya basimbuye Umutoni Gatsinzi Nadine wagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA) na Mutsinzi Antoine, uherutse gutorerwa kuba Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rulindo.
Urujeni Martine na Bizimana Hamiss bakimara gutorerwa kwinjira muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali, bahise banahatanira umwanya w’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage wagombaga gusimbura Umutoni Gatsinzi Nadine.
Aya matora yariho abakandida babiri (Urujeni na Bizimana) yegukanywe na Urujeni Martine wagize amajwi 298 mu bantu 397 bari bagize inteko itora.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yahise aha ikaze uyu muyobozi mushya umwungirije ndetse n’Umujyanama mushya Bizimana Hamiss binjiranyemo.
Pudence Rubingisa yavuze ko aba bayobozi bashya ari izindi ngufu ngufu nshya Umujyi wa Kigali wungutse mu gukomeza guharanira iterambere ry’abawutuye.
RADIOTV10