Uwari warabwiwe ko atazabyara amaze kurya ubunnyano bw’abana 3 yibarutse mu mwaka umwe gusa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Emma Geairns w’imyaka 34 wo muri Poole ubu ni umubyeyi w’abana batatu nyuma yo kwibaruka impanga z’abahungu babiri bavutse bagwa mu nda undi mwana w’umukobwa w’umwaka umwe wabyawe n’uriya mugore wari warabwiwe ko atazabyara.

Emma Geairns w’imyaka 34 yibarutse impanga z’abahungu babiri ari bo Nowa na Arthur, nyuma y’iminsi ibiri gusa umukobwa we Harlow akoze isabukuru.

Izindi Nkuru

Izi mpanga, ubu zifite amezi icyenda, mu gihe Harlow, afite amezi 21. Bavutse nyuma y’uko Emma abwiwe ko bidashoboka ko atwite bitewe n’uko inkondo y’umura na nyababyeyi bitameze neza.

Emma ukora mu bijyanye n’iterambere ry’umutungo n’umugabo we Jamie w’imyaka 32, bagerageje kubyara umwaka umwe mbere yo gusama Harlow – maze baratungurwa ubwo bongeye gusama igihe umukobwa wabo muto yari afite amezi make.

Emma yabisobanuye agira ati “Mu byukuri twari twarahisemo gufata ikiruhuko cyo kugerageza nyuma y’umwaka hanyuma mu gihe cy’impeshyi tujya kunywa kandi turishimisha.”

Emma yari afite imyaka 25 igihe yabwirwaga n’abaganga ko afite amahirwe make yo gusama bisanzwe.

Yavuze ati “Ni ikintu cyaje nyuma yo kwisuzumisha, bavuze uburyo inkondo y’umura na nyababyeyi byanjye biteye bituma bidashoboka cyane. Muri icyo gihe, nahisemo kwibanda ku mwuga wanjye, ariko igihe nahuraga n’umugabo wanjye twahisemo gushaka kugerageza.”

Amaze kumenya ko atwite impanga yagize ati “Nabanje gukeka ko ari uruhinja rumwe.”

Icyakora uyu muryango uvuga ko urangije kubyara ku buryo bagiye kurera bariya bana batatu.

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru