Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imbogamizi mu gukingira: Umubyeyi umwe ati “Ibaze kuva i Kigali ukajya i Nyamasheke gusinyira umwana”

radiotv10by radiotv10
24/11/2021
in MU RWANDA
0
Imbogamizi mu gukingira: Umubyeyi umwe ati “Ibaze kuva i Kigali ukajya i Nyamasheke gusinyira umwana”
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu babyeyi bafite abana biga mu bigo by’amashuri bitabegereye bari guhura n’imbogamizi zo gufasha abana babo guhabwa inkingo za COVID-19 basabwa kubanza kubasinyira aho umwe agira ati “Ibaze kuva i Kigali ukajya i Nyamasheke ujyanywe no gusinyira umwana.”

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, mu Rwanda hatangiye icyiciro cya gatatu cyo gutanga inkingo za COVID-19 cyahariwe Ingimbi n’Abangavu biganjemo abari ku mashuri barimo n’abasanzwe biga baba mu bigo bigamo.

Ubusanzwe umuntu wujuje imyaka y’ubukure ugiye kwikingiza asabwa kubisinyira mu gihe abatarageza imyaka y’ubukure bagomba gusinyirwa n’ababyeyi babo.

Bamwe mu babyeyi bafite abana babo biga mu bigo by’amashuri biherereye kure, babwiye RadioTV10 ko bibagoye.

Habimana utuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo yagize ati “Rwose ntibyumvikana. Tekereza nko kuba umubyeyi yava i Kigali akajya nk’i Nyamasheke ajyanywe no gusinyira umwana gusa!”

Uyu mubyeyi avuga ko ababyeyi bafite abana batuye kure, bakwiye koroherezwa ku buryo bashobora kwemerera abana babo ko bakingirwa bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga nko guhamagara kuri telephone.

Umubyeyi avuga ko bitumvikana kuva i Kigali ngo ajye i Nyamasheke gusinyira umwana

Undi mubyeyi na we yabwiye RadioTV10 ati “Nk’abana biga mu Ntara nko mu Ruhango, ni benshi. Biratugoye rero kuba umubyeyi ngo azajya gusinyira umwana we aho yiga. Hari ayo matike, hari n’uwo mwanya, bakarebye ukundi babigenza bakatworohereza.”

Umuyobozi w’ishuri rya Gihogwe Secondary School Inkuru Nziza, Bigirimana Philbert yamaze impungenge ababyeyi avuga ko uburyo impapuru ziri kuzuzwa n’ababyeyi atari ngombwa ko bajya ku ishuri.

Avuga ko ziriya nyandiko bazohererejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse ko n’umubyeyi bashobora kuyimwoherereza bakoresheje ikoranabuhanga ku buryo yazisinya.

Ati “Iyo umubyeyi abishatse bitewe n’aho ari, turayimwoherereza dukoresheje whatsapp, facebook, cyangwa na e-mail bitewe n’uburyo we yahisemo, akayuzuza akayisinya, akongera akayitwoherereza, tukayibika hamwe n’izindi neza rwose ntakibazo.”

BIGIRIMANA Philbert Gihogwe Secondary School Inkuru Nziza

Habanabashaka Jean Baptiste, ayobora urwunge rw’amashuri rwa Kagugu rwanatangirijweho iyi gahunda yo gukingirira ingimbi n’abangavu ku mashuri, yavuze ko abana bari kwitabira gukingirwa.

Yagize ati “Ubwitabire bwo burashimishije, kuko mu bana 2 664 bateganyijwe gukingirwa, ariko nyuma y’amasaha atatu iyi gahunda itangijwe, twari tumaze kubona impapuro zujujwe n’ababyeyi bemera ko abana babo bakingirwa, zigera ku 1 845.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC gitangaza ko iyi gahunda yo gukingira ingimbi n’abangavu, yahereye mu mujyi wa Kigali ikazanakomereze mu bindi bice.

Igikorwa cyo gukingira ingimbi n’abangavu cyatangiriye i Kigali
Ubwitabire ni bwinshi

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Uwari warabwiwe ko atazabyara amaze kurya ubunnyano bw’abana 3 yibarutse mu mwaka umwe gusa

Next Post

Kigali: Abamotari bati “ahantu hose habaye Mauvais-Arrêt”, Polisi iti “ntibabuzwa guhagarara babuzwa kuhagira parking”

Related Posts

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC/Rwanda Media Commission) rwahwituye abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, rubasaba kwirinda gutangaza ibishingiye ku bitekerezo...

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

by radiotv10
23/05/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri 'Wisdom School' ryo mu Karere ka Musanze, basuye polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru...

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Abagabo batatu b’abanyamahanga bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubakurikiranyego ubucuruzi butemewe bw’amafaranga, iperereza ry’ibanze kuri bo ryagaragaje ko...

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

by radiotv10
23/05/2025
0

Martin Ngoga wagize imyanya inyuranye mu nzego Nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uwari Major uzwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Nyanza akurikiranyweho ibyaha

by radiotv10
22/05/2025
0

Retired Major Rugamba Robert uzwi mu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyanza, akurikiranywe muri dosiye y’abari gukorwaho iperereza...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Abamotari bati “ahantu hose habaye Mauvais-Arrêt”, Polisi iti “ntibabuzwa guhagarara babuzwa kuhagira parking”

Kigali: Abamotari bati “ahantu hose habaye Mauvais-Arrêt”, Polisi iti “ntibabuzwa guhagarara babuzwa kuhagira parking”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.