Uwifuza guhatanira kuyobora u Rwanda yatangaje gahunda y’intambwe izamuganisha ku kuba Umukandida

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mpayimana Philippe wigeze kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, agatsindwa ku majwi 0,7%, akaba yifuza kongera kwiyamamaza, yatangaje gahunda yo gutangira gusinyisha abashyigikira Kandidatire ye.

Mpayimana Phillipe wiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2017, aherutse kwemeza ko azongera akiyamamaza mu matora y’uyu mwaka azaba muri Nyakanga 2024.

Izindi Nkuru

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, iherutse guhamagarira abifuza kuzaba abakandida bigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite kujya gushyikira impapuro zo gusinyisha abashyigikiye kandidatire zabo mu Gihugu hose, aho haba hakenewe abantu 600.

Iki gikorwa cyo kujya kwakira izo mpapuro z’abifuza kuzaba Abakandida bigenga, cyari giteganyijwe kuva tariki 15 Mata 2024, mu gihe gusinyisha byo byatangiye tariki 18 Mata.

Mpayimana Philippe uherutse kwemeza ko azongera kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yatangaje ko iki gikorwa we azagitangira kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2024.

Mu butumwa yatanze, yagize ati Nejejwe no kumenyesha Abanyarwanda ko dutangira guhera ku wa Kane ku wa 25 Mata 2024 gahunda yo gusinyisha abashyigiye Demokarasi, abemerera Mpayimana Philippe gutanga kandidature mu matora y’Umukuru w’Igihugu.”

Mpayimana Philippe yatangaje kandi ko ari we ubwe ndetse n’abandi babiri bari kumufasha bazagera ku baturage mu gushaka abamusinyira. Ati “We ubwe cyangwa intumwa ze, bazabageraho mu Turere ku buryo bukurikira.”

Iki gikorwa kizajya kiba mu masaha y’igitondo n’ikigoroba, kizatangirira mu Turere twa Gasabo na Kicukiro kuri uyu wa 25 Mata 2024, gikomereze mu Turere twa Nyarugenge na Kamonyi ku wa 26 Mata 2024, Rulindo na Komonyi, kibe tariki 27 Mata 2024.

Iki gikorwa cyo gusinyisha abashyigikiye Kandidatire ya Mpayimana Philippe kizakorwa mu minsi 15, kizasozwa tariki 09 Gicurasi 2024, kizasorezwa mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Mu matora ya 2027, Mpayimana Philippe wari Umukandida wigenga wagize amajwi ya kabiri, yari yagize 0,73% akurikiye Perezida Paul Kagame watsinze aya matora ku majwi 98,79%, mu gihe Dr Frank Habineza w’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, we yari yagize amajwi 0,48%.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru