Uwigabije ishyamba rya Leta ku manywa y’ihangu akaritemamo ibiti nk’aho ari irye yavuze icyabimuteye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 40 wafashwe yigabije ishyamba rya Leta riherereye mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza, wari umaze kuritemamo ibiti 174, yavuze ko ari ibyo yari agiye gukoresha mu kiraka yari yahawe na mugenzi we.

Ifatwa ry’uyu mugabo wasanzwe mu Mudugudu wa Sabasengo mu Kagari ka Kageyo mu Murenge wa Mwiri ahaherereye iri shyambara, ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko abaturage ari bo bahaye Polisi ko hari umuturage wazindukiye mu ishyamba rya Leta, kandi ko bari biriwe bumva ari gutemamo ibiti.

SP Hamdun yagize ati “Hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, abapolisi bahageze basanga yamaze gutema ibiti byinshi, agenda abirunda ahantu hamwe, ahita atabwa muri yombi.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu mugabo akimara gufatwa yemeye ko ibyo biti ari we wabitemye, akaba yari afite umugambi wo kubyubakisha ikiraro cy’amatungo y’umuntu wari wamuhaye ikiraka, atagaragarije amazina n’aho aherereye.

Uyu mugabo akimara gufatwa yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Mwiri, kugira ngo hakorwe iperereza.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 44 y’itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018 rirengera ibidukikije ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa byo gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru