Tuesday, July 28, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Uwitabiriye Miss Rwanda ari mu byishimo byo kuba asoje 2023 aguze imodoka igezweho

Uwitabiriye Miss Rwanda ari mu byishimo byo kuba asoje 2023 aguze imodoka igezweho

Umukundwa Clemence witabiriye irushanwa ry’ubwiza rizwi nka Miss Rwanda, ari mu byishimo nyuma y’uko abashije kugura imodoka yo mu bwoko bw’izigezweho.

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye Miss Rwanda ya 2019, ni umwe mu bakobwa bakunze no kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, asangiza abamukurikira ubuzima bwiza abayemo.

Amaze iminsi anagaragara mu bikorwa byo kwamamariza Kompanyi z’ubucuruzi akoresheje izi mbuga nkoranyambaga.

Kuri izi mbuga nkoranyambaga, ni na zo Cadette yanyujijeho ibyishimo afite nyuma yo kwigurira imodoka yo mu bwoko bwa KIA, buri mu modoka zigezweho muri iki gihe.

Mu butumwa yanyuije kuri Instagram, buherekejwe n’amashusho agaragaza uyu mukobwa n’iyi modoka ye itatswe imitako nk’uyimuritse ku mugaragaro, Cadette yagize ati “Nanjye ubwanjye siniyumvisha ko nabigezeho, ariko Imana yabikoze.”

Ari mu byishimo nyuma yo kugura imodoka

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + 1 =