Uwitabiriye Miss Rwanda yahawe imodoka y’akataraboneka n’umusore wamwihebeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, ari mu byishimo by’igisagirane nyuma yuko ahawe imodoka y’agatangaza nk’impano y’iminsi mikuru n’umusore wamwihebeye.

Uyu mukobwa witwa Uwamahoro Phoebe ni umwe mu bitabiriye Miss Rwanda ya 2019, ni we wagaragaje ko yishimiye impano yahawe y’imodoka.

Izindi Nkuru

Ni imodoka yo mu bwoko bwa Jeep, aho bivugw ako yahawe n’umusore bakundana uba mu Gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Ifoto y’uyu mukobwa, yishimiye iyi mpano, igaragaza iriho imitako ndetse ahajya plaque hariho izina ry’uyu mukobwa n’ibendera rya Uganda.

Umwamahoro Phoebe yemeye ko iyi modoka ari impano yahawe n’umukunzi we, ariko ntiyagira byinshi atangaza kuri uyu musore bari mu rukundo.

Hari amakuru kandi avuga ko uyu mukobwa agomba gusangira n’uyu mukunzi we iminsi mikuru kugira ngo bakomeze gukuza no gushimangira urukundo rwabo.

Uwamahoro Phoebe yitabiriye Miss Rwanda ya 2019

Yahawe impano y’agatangaza

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru