VIDEO: Ni mu Rwanda ariko baravuga ugatakara…Umunyamakuru yagiye kureba umupira ataha ntacyo yumvise

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakunda umupira muzi kwizihirwa kuba ku kibuga iyo amakipe yacakiranye, bikaba akarusho iyo ukurikiranye uri kuwogeza agaruka ku macenga n’udukoryo biwurimo, gusa uwava i Kigali akajya kureba umupira mu Murenge wa Kiyombe muri Nyagatare ashobora gutaha ntacyo yumvise kubera ururimi bavuga.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yarikoze ajya kureba umupira wari wahuje amakipe y’ibigo by’amashuri byo mu Kagari ya Cyondo mu Murenge wa Kiyombe, gusa uyu mukino warinze urangira nta jambo na rimwe yumvise.

Izindi Nkuru

Abatuye muri aka gace bavuga ururimi rw’Igikiga ruvugwa n’abatuye muri Uganda ahahana imbibi n’aka gace, umwe mu baturage arogeza umupira gusa umunyamakuru ntacyo ari gutoramo.

Aba Banyarwanda bavuga ko no mu mashuri bigamo baba bivugira uru rurimi-shami bigatuma abanyeshuri batsinda Isomo ry’Ikinyarwanda ari mbarwa.

Umwe mu barezi, yabwiye RADIOTV10 ko nk’umwana ugitangira ishuri, aba ameze nk’umunyamahanga kuko mu ishuri haba hakoreshwa ururimi rw’Ikinyarwanda mu gihe abana baba batazi kukivuga.

Uyu murezi avuga ko uko abana bagenda bazamuka mu ishuri baba bumva Ikinyarwanda ariko kukivuga bikababera ihurizo ritoroshye.

Ati “Ugasanga umwarimo arigisha Ikinyarwanda n’Igikiga, arabivanga, akavuga Ikinyarwanda bikaba ngombwa ko asobanura mu Gikiga.”

Umwe mu banyeshuri wiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, avuga ko amaze kumenya Ikinyarwanda ariko ko kikiri gicye ugereranyije n’Igikiga.

Ati “Kubera ko ari cyo tuba twavukiyemo [Igikiga] tuvuga Ikinyarwanda gacye, Igikiga tukakivuga nk’ururimi twavukiyemo.”

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare, Batamuriza Edith avuga ko ubuyobozi bufite gahunda yo kurushaho kwigisha Ikinyarwanda mu bice byegereye Igihugu cya Uganda kuko ababituye baba batakize bihagije kandi ari ururimi rwabo kavukire.

Ati “Dufite gahunda Uburezi iwacu ni uburezi bwo mu miryango, ku buryo abana baba bari mu miryango no ku ishuri, tuzashyiramo imbaraga turebe ko ari icyahinduka.”

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. Baptist says:

    Oya,ntekereza ko atari ko kuri(gutsindwa Ikinyarwanda)biterwa n’umuntu,n’ubushobozi afite kuko twigishije henshi kandi bavukiye,bakurira mu miryango ivuga Ikinyarwanda ariko bagatsindwa.
    Twiga indimi,tukazivuga neza kandi ari two rurimi kavukire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru