Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Video y’indirimbo yaririmbyemo Buravan ataratabaruka irimo umuvandimwe we basa cyane

radiotv10by radiotv10
26/11/2022
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Video y’indirimbo yaririmbyemo Buravan ataratabaruka irimo umuvandimwe we basa cyane
Share on FacebookShare on Twitter

Amashusho y’indirimbo ‘Intango y’ubumwe’ yaririmbyemo nyakwigendera Yvan Buravan ataratabaruka, yagiye hanze, aho iyi video igaragaramo umuvandimwe wa Buravan basa cyane.

Iyi ndirimbo yiswe Intango y’Ubumwe, iherutse kujya hanze mu cyumweru gishize mu buryo bw’amajwi n’amagambo ayigize, ni imwe mu zikunzwe muri iyi minsi kubera amagambo anogeye ubwenge yumvikanamo.

Ni indirimbo ihuriyemo abahanzi batandukanye barimo Yvan Buravan watabarutse, Junior Rumaga [ni na we nyirayo] Mr Kagame, Fefe Kalume na Bull Dogg.

Yvan Buravan umaze amezi atatu yitabye Imana, ni na we wumvikana atangira iyi ndirimbo, aho atangira yivuga mu kivugo cyuje ubuhanga ati “Ndi intore yabyirukiye guhamya ibigwi n’ubudasa uwahuye n’urukererezabagenzi yaransanze nanzitse umutima uri ku murimo…”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, hatangira hagaragaramo nyakwigendera Yvan Buravan ari kuvuna sambwe mu rwuri rurimo Inka z’Inyambo.

Ni indirimbo yumvikanamo ubuhanga budasanzwe, aho Buravan aririmbamo n’inyikirizo yayo, agira ati “iyi ntango ni yo, iki ni igitaramo, iyi ntango ni yeee iyeee iyoo oooh.”

Muri aya mashusho, aharirimbwa na Yvan Buravan hagaragaramo umuvandimwe wa Buravan basa cyane ku buryo abamuzi ataratabaruka bigoye kubatandukanya.

Yvan Buravan yitabye Imana mu ijoro ryo ku ya 17 Kanama 2022, inkuru yashenguye Abanyarwanda benshi mu ngeri zose dore ko uyu muhanzi yakundwaga n’abantu bose yaba abato, urubyiruko, abakuru ndetse n’abasheshanguhe.

Nyakwigendera Yvan Buravan
Umuvandimwe we basa cyane

INDIRIMBO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 11 =

Previous Post

Rubavu: Umunyamahanga washimiye Perezida ko yakemuriwe ikibazo ubu aramuririra

Next Post

Igihano cyahawe abishe umugabo barimo n’umugore we bakamuca umutwe bakawujugunya mu mugezi cyamenyekanye

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Igihano cyahawe abishe umugabo barimo n’umugore we bakamuca umutwe bakawujugunya mu mugezi cyamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.