Volleyball: Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye irushanwa ryasusurukije benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Police VC yegukanye irushanwa ry’imikino ya Zonce V muri Volleyball yari imaze iminsi ibera muri BK Arena, yanyuze abayitabiriye n’abayikurikiye ku ikoranabuhanga.

Police VC yegukanye iri rushanwa itsinze amaseti 3-1 Police VC yatsinze Sports-S yo muri Uganda, mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, wagaragayemo ishyaka ryinshi.

Izindi Nkuru

Ni imikino yatangiye ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, yitabirwa mu bagabo n’amakipe arimo Police VC, APR VC, REG VC na KEPLER VC zo mu Rwanda, Amicale Sportif de Bujumbura yo mu Burundi ndetse na Sports-S yo muri Uganda.

Mu bagore iyi mikino yitabiriwe na Kenya Pipeline WVC yo muri Kenya, KCCA WVC yo muri Uganda ndetse na Police WVC, RRA WVC na APR WVC zo mu Rwanda.

Mu mikino ya nyuma, mu cyiciro cy’abagabo, ikipe y’Igipolisi cy’u Rwanda yatangiye nabi itsindwa iseti ya mbere, ariko na yo iza gutsinda amaseti atatu yakurikiye, yegukana iri rushanwa itsinze Sports-S yo muri Uganda amaseti atatu kuri imwe (25-20, 14-25, 21-25, 17- 25).

Mu cyiciro cy’abagore, Pipeline WVC yo muri Kenya yatwaye igikombe itsinze RRA WVC amaseti atatu ku busa (25-20, 25-23, 25-19).

Mu guhatanira umwanya wa gatatu, mu bagore ikipe ya APR WVC yatsinze Police WVC amaseti atatu kuri imwe (26-24, 25-21, 25-21, 25-21), naho mu bagabo APR VC yegukana uwo mwanya itsinze KEPLER VC, ikipe ikiri nshya ariko itanga icyizere, amaseti atatu kuri abiri (25-21, 25-18, 28-30, 23-25, 15-12).

Police VC yerekanye umukino uryoheye ijisho
Byari ibyishimo mu bafana

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru