Wari uzi ko aya majyane dukunze kunywa atari meza?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inzobere mu bijyanye n’imirire zivuga ko amajyane abantu bakunze gukoresha mu guteka icyayi agasigaramo uduce, atari meza ku buzima bw’umuntu kuko ashobora no gutera ingaruka mu bijyanye n’inzira y’igogora.

Benshi mu bakunze kunywa icyayi cyaba icya mukaru ndetse n’icy’amata, bashyiramo amajyane aba afite udukatsi ku buryo hari udusigara mu cyayi kinyobwa.

Izindi Nkuru

Moses Ndayisenga usanzwe ari inzobere mu bijyanye n’imirire, avuga ko turiya dukatsi dusigara mu cyayi atari twiza ku buzima bw’umuntu.

Yagize ati “Turiya duce duto dusigara mu gikombe iyo umuntu atunyoye turagenda tugafunga inzira y’igogora bikaba byamutera uburwayi butandukanye.”

Iyi nzobere igira inama abasanzwe banywa icyayi kirimo amajyane nk’ariya kubireka cyangwa bagakoresha amajyane adasiga udukatsi mu cyayi.

Abakunze kunywa icyayi kandi na bo bavuga ko hari amajyane bayungurura ntayungururike ahubwo yose akisigarira mu cyayi ariko bakayanywa kubera amaburakindi.

Umwe mu bavugishihe RadioTV10, yagize ati “Urayungurura ariko akanga akajya mu gukombe, ugasanga n’ubundi uri buyanywe byanze bikunze. Nta kundi twabigenza nyine dupfa kunywa.”

Aba baturage na bo baterwa impungenge n’ubwoko bw’aya majyane, bagasaba ko hakorwa ubugenzuzi bw’amajyane ari ku isoko.

Undi yagize ati “Hakwiye gukorwa ubugenzuzi hakarebwa amajyani ari ku isoko, kandi bakatubwira niba ariya asigara mu gikombe tuyanyweye ntakibazo byaduteza.”

Ubusanzwe abantu bagirwaga inama yo kwirinda kunywa ibinyobwa birimo amajyane menshi kuko bigira ingaruka ku buzima bikaba byanageza no kukurwara indwara z’impyiko, umuvuduko w’amaraso n’izindi.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru