Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Wari uzi ko yigeze gufungwa yiga muri secondaire?… Bamporiki si ubwa mbere afunzwe

radiotv10by radiotv10
06/05/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Wari uzi ko yigeze gufungwa yiga muri secondaire?… Bamporiki si ubwa mbere afunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamporiki Edouard wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ubu ufungiye iwe mu rugo kubera ibyaha bifitanye isano na ruswa akurikiranyweho, yavuze ko yigeze gufunganwa na bagenzi be biganaga mu mashuri yisumbuye bitiranyijwe n’abajura.

Inkuru y’ifungwa rya Bamporiki yasakaye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 05 Gicurasi 2022, nyuma y’itangazo ryasohowe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko uyu mugabo wari umaze kwirukanwa muri Guverinoma akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

RIB yatangaje ko Bamporiki afungiye iwe mu rugo akaba ari gukorwaho iperereza kuri ibi byaha byashyizwe mu bidasaza mu mategeko yo mu Rwanda.

Uyu munyapolitiki ukunze kugaruka ku mateka ye arimo n’adashimishije, muri Nyakanga 2021 ubwo yaganiraga na Radio Rwanda, ubwo yagarukaga ku rugendo rwe rwo kuba yarabashije kugera ku rwego rushimishije, yavuze akaga yigeze guhura na ko akisanga afunze.

Yavuze ko atagize amahirwe yo kwiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye kuko ubwo “niga mu wa gatatu baramfunze na bagenzi banjye batanu kubera impamvu zari zihari batwitiranyije n’ibisambo badufungana na byo icyumweru cyose, badufungura Tronc-Commun bayirangije.”

Bamporiki avuga ko icyo gihe bamwe mu bari bafunganywe na we bari bafite ubushobozi bagiye mu mashuri yigenga mu gihe we yabonaga ibyo gukomeza amashuri byanze, agahita agana umujyi wa Kigali.

Yavuze ko icyo gihe yaje aje kureba umuhanzi Munyanshoza Dieudonne uzwi nka Mibirizi bari barahuriye mu marushanwa y’ubuhanzi.

Ati “Nza kumushaka ngo numve ko nagira ikindi kintu nkora kuko ibyo kwiga byari binaniranye.”

Yavuze ko icyo gihe yageze i Kigali agasanganirwa na Politiki nziza y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi agenda ayisangamo ku buryo yatangiranye ibiceri 300Frw.

Muri iki kiganiro ni bwo yahishuye ko ibintu byose atunze bifite agaciro ka miliyari 1 Frw kandi ko ibi byose abikesha Politiki nziza ya RPF-Inkotanyi yanamugiriye icyizere ikamuha inshingano.

Bamporiki ubu ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa, icyo gihe yavuze ko muri ibi bintu bifite agaciro ka Miliyari 1 Frw, yabibonye mu nzira zitunganye kuko “ugiye gushaka umuntu Bamporiki yahemukiye, yagambaniye, yibye ngo abigereho, byakubera ubushakashatsi watakazamo amafaranga gusa.”

IKIGANIRO YABIVUGIYEMO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Pasiteri yatse abayoboke 740.000Frw ngo abaheshe ijuru

Next Post

Hamenyekanye impamvu Bamporiki afungiye iwe

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye impamvu Bamporiki afungiye iwe

Hamenyekanye impamvu Bamporiki afungiye iwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.