Wari uzi ko yigeze gufungwa yiga muri secondaire?… Bamporiki si ubwa mbere afunzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamporiki Edouard wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ubu ufungiye iwe mu rugo kubera ibyaha bifitanye isano na ruswa akurikiranyweho, yavuze ko yigeze gufunganwa na bagenzi be biganaga mu mashuri yisumbuye bitiranyijwe n’abajura.

Inkuru y’ifungwa rya Bamporiki yasakaye mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 05 Gicurasi 2022, nyuma y’itangazo ryasohowe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko uyu mugabo wari umaze kwirukanwa muri Guverinoma akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

Izindi Nkuru

RIB yatangaje ko Bamporiki afungiye iwe mu rugo akaba ari gukorwaho iperereza kuri ibi byaha byashyizwe mu bidasaza mu mategeko yo mu Rwanda.

Uyu munyapolitiki ukunze kugaruka ku mateka ye arimo n’adashimishije, muri Nyakanga 2021 ubwo yaganiraga na Radio Rwanda, ubwo yagarukaga ku rugendo rwe rwo kuba yarabashije kugera ku rwego rushimishije, yavuze akaga yigeze guhura na ko akisanga afunze.

Yavuze ko atagize amahirwe yo kwiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye kuko ubwo “niga mu wa gatatu baramfunze na bagenzi banjye batanu kubera impamvu zari zihari batwitiranyije n’ibisambo badufungana na byo icyumweru cyose, badufungura Tronc-Commun bayirangije.”

Bamporiki avuga ko icyo gihe bamwe mu bari bafunganywe na we bari bafite ubushobozi bagiye mu mashuri yigenga mu gihe we yabonaga ibyo gukomeza amashuri byanze, agahita agana umujyi wa Kigali.

Yavuze ko icyo gihe yaje aje kureba umuhanzi Munyanshoza Dieudonne uzwi nka Mibirizi bari barahuriye mu marushanwa y’ubuhanzi.

Ati “Nza kumushaka ngo numve ko nagira ikindi kintu nkora kuko ibyo kwiga byari binaniranye.”

Yavuze ko icyo gihe yageze i Kigali agasanganirwa na Politiki nziza y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi agenda ayisangamo ku buryo yatangiranye ibiceri 300Frw.

Muri iki kiganiro ni bwo yahishuye ko ibintu byose atunze bifite agaciro ka miliyari 1 Frw kandi ko ibi byose abikesha Politiki nziza ya RPF-Inkotanyi yanamugiriye icyizere ikamuha inshingano.

Bamporiki ubu ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa, icyo gihe yavuze ko muri ibi bintu bifite agaciro ka Miliyari 1 Frw, yabibonye mu nzira zitunganye kuko “ugiye gushaka umuntu Bamporiki yahemukiye, yagambaniye, yibye ngo abigereho, byakubera ubushakashatsi watakazamo amafaranga gusa.”

IKIGANIRO YABIVUGIYEMO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru