Hamenyekanye impamvu Bamporiki afungiye iwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahakanye ibivugwa ko impamvu Bamporiki Edouard afungiye iwe ari uko yari umuyobozi mu nzego nkuru, ruvuga icyashingiweho n’Umugenzacyaha afata iki cyemezo.

Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaje ko uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard afungiye iwe, hari bamwe bakomeje kwibaza impamvu uyu munyapolitiki afungiye iwe mu gihe abenshi bakurikiranwaho ibyaha nk’ibyo akekwaho, bafungirwa muri kasho.

Izindi Nkuru

Bamwe banavugaga ko bishobora kuba bishingiye ku kuba Bamporiki yari mu nzego nkuru z’Igihugu, gusa RIB yabihakanye, inagaragaza icyashingiweho n’Umugenzacyaha afata iki cyemezo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko mu gihe umuntu ari gukorwaho iperereza, ashobora kugira ibyo ategekwa nko kuba atarenga imbago z’urugo rwe kandi ko biteganywa n’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ingingo yaryo ya 67 ifite umutwe ugira uti “Gutegekwa ibigomba kubahirizwa mu gihe cy’iperereza”, igira iti “Mu gihe cy’iperereza n’iyo haba hari impamvu zikomeye zo gukeka ko umuntu yakoze icyaha cyangwa ko yagerageje kugikora, Umugenza cyaha cyangwa Umushinjacyaha bashobora kutamufunga bakamutegeka ibyo agomba kubahiriza.”

Ingingo ya 80 y’iri tegeko yerekana ibigomba kubahirizwa n’umuntu udafunze ukekwaho icyaha birimo “kubuzwa kujya cyangwa kutarenga ahantu hagenwe atabiherewe uruhushya n’uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza; kutajya aha n’aha cyangwa kutaba ahantu ku gihe iki n’iki; no kwitaba urwego rwagenwe mu bihe byagenwe.”

Dr Murangira yatangaje ko ibi biteganywa n’iri tegeko ari byo byakozwe kuri Bamporiki Edouard “wategetswe n’Umugenzacyaha kutarenga imbago z’urugo rwe.”

Uyu muvugizi wa RIB yahakanye ibyavugwaga ko Bamporiki yashyiriweho uyu mwihariko kuko yari umuyobozi.

Ati “Ahubwo ni uko byamenyekanye kuko byakozwe ku wari umuyobozi ariko ni ibisanzwe.”

Murangira B. Thierry avuga ko Ubugenzacyaha buzakora iperereza ubundi bugashyikiriza dosiye Ubushinjacyaha ari na bwo buzafata icyemezo cyo kumuregera inkiko cyangwa gushyingura kuyishyingura.

Bamporiki wavanywe muri Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 05 Gicurasi, yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo asanzwe azwi na benshi kubera ibiganiro akunze gutanga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru