Yaba ikeneye kugarura Adil?-Isesengura rya Kazungu kuri APR yatangiranye umusaruro urura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC yariyubatse igura abakinnyi barindwi (7) bashya b’abanyamahanga, izana abatoza bane bashya, igarura Team Manager, ariko kugeza ubu umusaruro urimo kubura, ahanini kubera Umutoza Mukuru kuko iyo ikipe itabona umusaruro, bibazwa Umutoza Mukuru, kuko aba abafite abakinnyi bose agakinisha abo abona ko bamuha umusaruro ariko iyo awubuze bimuviramo gutandukana n’ikipe.

Nyuma yo kunganya n’ikipe yo muri Somalia, Gaadiidka FC kandi APR FC yabanjwe gutsindwa igitego mu gice cya mbere cy’umukino, ariko ikaza kwishyura mu gice cya kabiri cy’umukino byarangiye ari 1-1 mu mukino ubanza APR FC yari yakiriye.

Izindi Nkuru

Mbere yo gukina umukino wo kwishyura, abafana ba APR FC bananiwe kwihangana barasakuza kuri Kigali Pele Stadium, bararirimba bati “umutoza ni umu-Rayon”, nyuma bati “turashaka Adil.”

Ku Isi hose ni ko bigenda iyo abafana bitishimye barabyerekana, urugero i Burayi bazana ibyapa kuri Sitade byanditseho amagambo yo kwirukana umutoza cyangwa yo gukuraho ubuyobozi bw’ikipe runaka.

Ariko ubanza abafana ba APR FC bari bibagiwe ko umutoza Adil nta burambe afite mu gutoza, cyane cyane mu mikino mpuzamahanga kuko ikipe ya APR FC ni yo kipe nkuru ikomeye yatoje bwa mbere mu mateka ye.

Ni yo mpamvu APR FC yananiwe gukuramo ikipe ya Gor Mahia FC yaje mu Rwanda itarakoze imyitozo muri Kenya, kuko abakinnyi bari baranze kuyikora kuko bishyuzaga imishahara yabo!

Gor Mahia yari ikennye cyane ku buryo abakinnyi bakomeye bari baragiye isigaranye abakinnyi bo mu Gihugu n’abanyamahanga babiri na bo basanzwe barimo Jules Ulimwengu wanyuze muri Rayon n’undi wakomokaga muri Sudan y’Epfo.

Umutoza Adil yakuyemo Mogadishu City na yo ya Somalia bigoranye, umukino ubanza wari 0-0 wabereye mu Gihugu cya Djibouti umukino wo kwishyura APR FC yatsinze 2-1, iyo ikipe zinganya 2-2 ikipe ya APR FC yari kuvamo.

Niba ari kugorwa n’ikipe za Somalia byahereye kuri Adil kuko impamvu si uko yakinishaga abakinnyi b’Abanyarwanda gusa kuko umupira w’u Rwanda uri hejuru cyane ugereranyije n’umupira wa Somalia.

Niba abafana ba APR FC bashaka umutoza mushya nibashake umutoza ufite amateka wagejeje ikipe runaka mu matsinda ariko si Adil Mohamed Errad ntacyo APR FC yaba ikoze byaba bimeze nko kuzenguruka ahantu hamwe.

APR y’abanyamahanga

KAZUNGU Claver
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru