Igipolisi cy’Igihugu cyo muri EAC cyagiye gutanga umusanzu mu cyo ku Mugabane wa America kitwaje ibifaru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Itsinda ry’Abapolisi ba Kenya ryageze muri Haiti, n’ibikoresho birimo imodoka z’intambara, aho bagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano, nyuma y’icyifuzo cy’iki Gihugu cyo gufasha Abapolisi bacyo mu kurwanya agatsiko k’insoresore zikomeje guteza urugomo.

ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu, ryamaganye icyo bise “ubugome bukabije” buri gukorwa n’udutsiko tw’amabandi muri Haiti, aho muri iki cyumweru abantu ibihumbi bahunze uturere twinshi two mu murwa mukuru w’iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Umuvugizi w’iri shami Ravina Shamdasani yatangaje ko kuva uyu mwaka watangira kugeza ku ya 15 Kanama, Abanya-Hait barenga 2 400 bishwe, abandi 902 barakomereka, mu gihe abarenga 950 bashimuswe.

Kugeza ubu Igihugu cya Kenya ni cyo kibimburiye umutwe w’ingabo mpuzamahanga wagiye gutabara Abanya-Haiti, bafite umubare muto w’Abapolisi babarindira umutekano, kuko iki Gihugu giherereye mu Birwa bya Kariyibe gifite Abapolisi bagera ku 10 000 gusa mu baturage barenga miliyoni 11.

Ni mu gihe kandi kugeza ubu 80% by’umurwa mukuru byamaze kwigarurirwa n’agatsiko k’amabandi gakomeje guteza umutekano mucye muri iki Gihugu.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru