Umuhanzi Nyarwanda w’ikirangirire yageneye ubutumwa mugenzi we bafitanye amateka uri mu gahinda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Meddy yafashe mu mugongo mugenzi we The Ben, uri mu gahinda ko gupfusa umubyeyi we witabye Imana azize uburwari.

Urupfu rwa Mbonimpa Jonh, umubyeyi wa The Ben na Green P. rwamenyekanye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023.

Izindi Nkuru

Abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro y’u Rwanda, bihanganishije uyu muhanzi The Ben ku bw’ibi byago byo gupfusha umubyeyi we.

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert wanamenyekaniye rimwe na The Ben, na we ari mu bafashe mu mugongo umugenzi we, amukomeza ku bw’ibi byago yagize.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Meddy wamaze kwiyegurira indirimbo zaririmbiwe Imana, yagize ati “Kimwe mu bintu nizeye neza, ni uko Imana igushoboza kubona inzira. Ihangane King! Turagukunda.”

Meddy wihanganishije The Ben, na we umwaka ushize yapfushije umubyeyi we nyina, aho uyu muhanzi yakunze kugaragaza agahinda ko kuba yarabuze uyu mubyeyi wamutoje byinshi byamufashije mu buzima bwe.

Umuhanzi The Ben wapfushije se umubyara, na we muri 2018, yari yabwiye Televiziyo ya NTV yo muri Uganda, ko kimwe mu bintu bimutera ubwoba, ari ukuzumva inkuru y’urupfu rw’umubyeyi we.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru