Thursday, April 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Yambaye Ibendera ry’u Rwanda Miss Ingabire Grace yagiye guhatanira ikamba muri Miss World

radiotv10by radiotv10
20/11/2021
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Yambaye Ibendera ry’u Rwanda Miss Ingabire Grace yagiye guhatanira ikamba muri Miss World
Share on FacebookShare on Twitter

Miss Ingabire Grace ufite ikamba rya Miss Rwanda 2021, yerecyeje i Puerto Rico guhatana mu irushanwa rya Miss World.

Miss Ingabire wabanje guhura n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard akanamushyikiriza ibendera ry’u Rwanda, yafashe rutemikirere kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021.

Ku kibuga cy’indege, Miss Ingabire Grace yagaragaye yambaye ibendera ry’u Rwanda aho yanasabwe kugenda yumva ko ahagarariye Abanyarwanda bose

Yaherekejwe na bagenzi be begukanye amakamba muri Miss Rwanda, barimo Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Liliane.

Ubwo Hon Bamporiki yashyikirizaga ibendera Miss Igabire Grace kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo 2021, yamwibiye ibanga rizatuma atahukana ikamba rya Miss World.

Yagize ati “Akwiye kuzababwira ko kumuha ikamba ari bo byungura kurusha we, kuko u Rwanda rwari igihugu umuntu wese adashaka kumenya, rwari Igihugu kidatabara, ariko uyu munsi ni Igihugu buri wese yishimiye ndetse gitabara, ibi bikaba umusaruro w’imiyoborere myiza.”

Miss Ingabire Grace na we wavuze ko azazirikana ishema ry’u Rwanda ubwo azaba ari guhatana muri ririya rushanwa, yavuze ko agiye azirikana ko Igihugu ahagarariye gifite ibigwi bityo ko yizeye kutazagitetereza.

Miss Ingabire Grace yavuze ko nubwo atakwegukana ikamba muri ririya rushanwa ariko azagira umwanya mwiza ngo uretse ko no kuryegukana bishoboka.

RadioTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 7 =

Previous Post

Nyabihu: Abagabo 2 bakurikiranyweho kwiba ibyapa byo ku muhanda bakajya kubigurisha mu Nyuma

Next Post

Nyarugenge: Umugabo ushinja nyiri inzu akodesha kumusambanyiriza umugore yamukubise anavuga ko atazishyura ubukode

Related Posts

Mu mafoto irebere ubwiza bw’inzu y’akataraboneka Miss Jolly yujuje mu Mujyi wa Kigali

Mu mafoto irebere ubwiza bw’inzu y’akataraboneka Miss Jolly yujuje mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
22/04/2026
0

“Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa” Ni amagambo agize umurongo wa Bibiliya wifashishijwe na Miss Jolly Mutesi asangiza...

Umusore wakoreraga WASAC wari ugiye kumara icyumweru yarabuze yasanzwe mu nzu yarapfuye

Umusore wakoreraga WASAC wari ugiye kumara icyumweru yarabuze yasanzwe mu nzu yarapfuye

by radiotv10
22/04/2026
0

Uwari umukozi wa WASAC mu Karere ka Rubavu waherukaga kugaragara mu cyumweru gishize, yasanzwe mu nzu yabagamo mu Murenge wa...

Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

by radiotv10
22/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko iperereza ku rupfu rw'umwanditsi w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye uherutse gusangwa mu muferege yapfuye mu...

Ibigo bya Leta mu Rwanda byategetswe umubare w’imodoka z’amashanyari ugomba kuba mu zo bigura

Ibigo bya Leta mu Rwanda byategetswe umubare w’imodoka z’amashanyari ugomba kuba mu zo bigura

by radiotv10
22/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yategetse ibigo bya Leta ko mu modoka bigura hagomba kubamo nibura izingana...

How to make your business earn more money and grow fast

How to make your business earn more money and grow fast

by radiotv10
22/04/2026
0

Making a profit in business feels good but what you do next with that money is what truly determines your...

IZIHERUKA

Hemejwe urupfu rw’umusirikare wa kabiri w’u Bufaransa wapfuye nyuma y’igitero cyo muri Liban
AMAHANGA

Hemejwe urupfu rw’umusirikare wa kabiri w’u Bufaransa wapfuye nyuma y’igitero cyo muri Liban

by radiotv10
22/04/2026
0

Mu mafoto irebere ubwiza bw’inzu y’akataraboneka Miss Jolly yujuje mu Mujyi wa Kigali

Mu mafoto irebere ubwiza bw’inzu y’akataraboneka Miss Jolly yujuje mu Mujyi wa Kigali

22/04/2026
Umusore wakoreraga WASAC wari ugiye kumara icyumweru yarabuze yasanzwe mu nzu yarapfuye

Umusore wakoreraga WASAC wari ugiye kumara icyumweru yarabuze yasanzwe mu nzu yarapfuye

22/04/2026
Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

Ubwoko bushya bwa COVID buri kuzamura impungenge

22/04/2026
Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

Havuzwe icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umukozi wo mu Butabera wasanzwe mu muferege yapfuye

22/04/2026
Hatangajwe ibihano byafatiwe abakinnyi babiri mu Rwanda barimo uwakoze ibyateye urujijo

Hatangajwe ibihano byafatiwe abakinnyi babiri mu Rwanda barimo uwakoze ibyateye urujijo

22/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyarugenge: Umugabo ushinja nyiri inzu akodesha kumusambanyiriza umugore yamukubise anavuga ko atazishyura ubukode

Nyarugenge: Umugabo ushinja nyiri inzu akodesha kumusambanyiriza umugore yamukubise anavuga ko atazishyura ubukode

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hemejwe urupfu rw’umusirikare wa kabiri w’u Bufaransa wapfuye nyuma y’igitero cyo muri Liban

Mu mafoto irebere ubwiza bw’inzu y’akataraboneka Miss Jolly yujuje mu Mujyi wa Kigali

Umusore wakoreraga WASAC wari ugiye kumara icyumweru yarabuze yasanzwe mu nzu yarapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.