Umugabo wo mu Kagari ka Samiyonga mu Murenge wa Muganza, mu Karere ka Nyaruguru yagiye kuba mu rutare ruri mu ishyamba nyuma yo kunaniranwa n’umugore bafitanye umwana umwe, yanasubira iwabo bakamwagana.
Uyu mugabo uba mu rutare ruri mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Kigwene, mu Kagari ka Samiyonga mu Murenge wa Muganza, yabwiye RADIOTV10 ko yahisemo kujya kuba muri uru rutare ari amaburakindi kuko yari abuze aho yerecyeza.
Avuga ko yananiranywe n’umugore babanaga bapfuye ubukene, akamutana umwana umwe w’umukobwa babyaranye.
Ati “Nagiye kuba mu rugo n’umwana, ngezeyo bandeba nabi bakajya bantuka, bambaza impamvu nazanye umugore nkananirwa kumutunga […] umubyeyi arambwira ati ‘ugomba kujya gushaka aho kuba’ nanjye kubera ko nta handi nari kubasha kuba, nahisemo kujya kuba mu rutare n’umwana wanjye.”
Uyu mubyeyi unengwa kuba yarajyanye uyu mwana we w’umukobwa w’imyaka itatu kubana mu ishyamba, avuga ko ntakindi yari gukora.
Ati “Impungenge zo ntizabura ariko ntakundi nabigenza ni bwo buzima abayemo nk’uko nanjye mbubayemo.”
Bamwe mu baturanyi b’uyu mugabo bavuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe, gusa bamwe bakavuga ko ntakibazo afite.
Umwe mu baturanyi yagize ati “Bamwe bavuga ko yasaze ariko si ugusara ahubwo ni ibibazo by’ubukeneye.”
Uyu muturanyi akomeza avuga ko uyu mugabo yagize ikibazo cy’ubukene kikaniyongeraho ibibazo yari amaze kugira akabura icyo afata n’icyo areka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Samiyonga, Ntakirutimana Etienne yabwiye RADIOTV10 yavuze ko ubuyobozi bumaze iminsi buzi iki kibazo ndetse ko bagerageje gukura uyu mugabo muri iri shyamba ariko abayobozi bamara kuhava agahita asubirayo n’umwana we.
Uyu muyobozi avuga ko uyu mugabo afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bakurikije ibikorwa akora mu rusisiro atuyemo.
Ntakirutimana Etienne yagize ati “Turateganya ko turi bumujyane kwa muganga noneho abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe bakabanza bakareba niba ntakibazo afite ubundi tukagakomeza tumufasha.”
Mu kuganira n’uyu mugabo ukiri muto, we avuga ko ntakibazo cyo mu mutwe afite ahubwo ko kuba yaremeye kuza kuba aha hantu byatewe no kubura aho yerecyeza.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10