Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Yananiranywe n’umugore asubiye iwabo baramwamagana ahita ajya kuba mu ishyamba n’umwana w’imyaka 3

radiotv10by radiotv10
04/05/2022
in MU RWANDA
0
Yananiranywe n’umugore asubiye iwabo baramwamagana ahita ajya kuba mu ishyamba n’umwana w’imyaka 3
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Kagari ka Samiyonga mu Murenge wa Muganza, mu Karere ka Nyaruguru yagiye kuba mu rutare ruri mu ishyamba nyuma yo kunaniranwa n’umugore bafitanye umwana umwe, yanasubira iwabo bakamwagana.

Uyu mugabo uba mu rutare ruri mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Kigwene, mu Kagari ka Samiyonga mu Murenge wa Muganza, yabwiye RADIOTV10 ko yahisemo kujya kuba muri uru rutare ari amaburakindi kuko yari abuze aho yerecyeza.

Avuga ko yananiranywe n’umugore babanaga bapfuye ubukene, akamutana umwana umwe w’umukobwa babyaranye.

Ati “Nagiye kuba mu rugo n’umwana, ngezeyo bandeba nabi bakajya bantuka, bambaza impamvu nazanye umugore nkananirwa kumutunga […] umubyeyi arambwira ati ‘ugomba kujya gushaka aho kuba’ nanjye kubera ko nta handi nari kubasha kuba, nahisemo kujya kuba mu rutare n’umwana wanjye.”

Uyu mubyeyi unengwa kuba yarajyanye uyu mwana we w’umukobwa w’imyaka itatu kubana mu ishyamba, avuga ko ntakindi yari gukora.

Ati “Impungenge zo ntizabura ariko ntakundi nabigenza ni bwo buzima abayemo nk’uko nanjye mbubayemo.”

Bamwe mu baturanyi b’uyu mugabo bavuga ko afite uburwayi bwo mu mutwe, gusa bamwe bakavuga ko ntakibazo afite.

Umwe mu baturanyi yagize ati “Bamwe bavuga ko yasaze ariko si ugusara ahubwo ni ibibazo by’ubukeneye.”

Uyu muturanyi akomeza avuga ko uyu mugabo yagize ikibazo cy’ubukene kikaniyongeraho ibibazo yari amaze kugira akabura icyo afata n’icyo areka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Samiyonga, Ntakirutimana Etienne yabwiye RADIOTV10 yavuze ko ubuyobozi bumaze iminsi buzi iki kibazo ndetse ko bagerageje gukura uyu mugabo muri iri shyamba ariko abayobozi bamara kuhava agahita asubirayo n’umwana we.

Uyu muyobozi avuga ko uyu mugabo afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bakurikije ibikorwa akora mu rusisiro atuyemo.

Ntakirutimana Etienne yagize ati “Turateganya ko turi bumujyane kwa muganga noneho abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe bakabanza bakareba niba ntakibazo afite ubundi tukagakomeza tumufasha.”

Mu kuganira n’uyu mugabo ukiri muto, we avuga ko ntakibazo cyo mu mutwe afite ahubwo ko kuba yaremeye kuza kuba aha hantu byatewe no kubura aho yerecyeza.

Avuga ko umugore yamutanye umwana, yajya n’iwabo bakamwirukana
Bamwe mu baturanyi bavuga ko yarwaye mu mutwe
We avuga ko byose ari ibibazo ndetse hiyongereye ubuken
Ubu aba mu rutare
Ni ho atekera akanaharara
Yagondagonze akazu k’ibyatsi mu musozi uri ku manga

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 1 =

Previous Post

Rubavu: Umunyamerikakazi wari wibwe igikapu kirimo ibifite agaciro ka 1.300.000Frw yagisubijwe

Next Post

Polisi yahagaritse uwari uvanye magendu muri DRC agiparika imodoka ahita abangira amaguru ingata

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi yahagaritse uwari uvanye magendu muri DRC agiparika imodoka ahita abangira amaguru ingata

Polisi yahagaritse uwari uvanye magendu muri DRC agiparika imodoka ahita abangira amaguru ingata

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.