Umuturage wo mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, arasaba ubuyobozi bw’Akarere kumurenganura nyuma yo kwamburwa ubutaka yarazwe n’umubyeyi bwaje kwitwa ubwa Leta nyuma yo kwanga icyifuzo cy’umuyobozi wamusabye ko yabugabana n’abavandimwe be.
Ubu butaka bivugwa ko uyu muturage witwa Nzeyimana Nicodeme amaze imyaka irenga 10 akoreramo, buherereye muri metero nke uvuye ku Biro by’Akagari ka Rebero bukagira metero 35 z’ubugari ndetse na 180 z’uburebure.
Avuga ko mbere ryari ishyamba rifatanye n’irya Leta ndetse mu bihe bitandukanye ababaye abayobozi b’Umurenge wa Nzahaha bakaza gushinga imbago kugira ngo atazarengera Leta.
Agira ati “Ubwo Nyirangendahimana Mathilda yari Gitifu yaraje atera imbago ari kumwe n’abandi bayobozi, nyuma uwitwa Rwango Jean de Dieu na we araza aca umuferege kugira ngo arambwira ngo sinzawurenge.”
Uyu muturage avuga ko yaje gutema ishyamba ryari muri ubu butaka ahatera ikawa n’urutoki birimo ubu ariko akaba ari kuhamburwa byitwa ko yarengereye Leta nyamara ngo ari akagambane k’Umuyobozi w’Akagari ngo waba waramubwiye ko azahamwambura nyuma yo kwanga ko batesha agaciro inyandiko y’irage ry’umubyeyi akahagabana n’abavandimwe be.
Agira ati “Bansabye ko dutesha agaciro ibyanditswe mu irage ndabyanga ndetse na Kibiriga ababwira ko nta bubasha bafite bwo kubikora birangira mpagumanye gutyo, Nyiranshuti arambwira ngo ubwo nanze kuhagabana n’abavandimwe azahanyambura.”
Ntibyateye kabiri uyu muturage aza kubwirwa ko yarengereye Leta ndetse za mbago zari zimaze imyaka irenga 10 zishinzwe n’ubuyobozi zirarandurwa, ubutaka bwe buhinduka ubwa Leta.
Uwitwa Kabirigi Gracien utuye muri aka Kagari uvuga ko azi aha hantu hagifitwe n’umubyeyi w’uyu Nzeyimana avuga ko yatunguwe no kumva ko habaye aha Leta nyamara muri iyo myaka yose uyu muturage yahakoreraga Leta ireba.
Ati “Njye byarantunguye, nibaza ukuntu ubu ari bwo Leta yibutse ko ari ahayo numva biranyoboye.”
Nyiranshuti Christine uyobora Akagari ka Rebero ari na we ushyirwa mu majwi n’uyu muturage, yemera ko yasabye ko ubu butaka bwagabanywa abavandimwe bose, icyakora agahakana ko atazi ibyo kuba uyu muturage yarahatemye ishamba.
Ati “Mushiki we ni we nabwiye nti ‘ariko ko hazagwa umuntu mwazashatse umwanya mukagabura iyo sambu iteza urugomo buri gihe’. Asarura ishyamba njyewe ntabwo mbizi.”
Mu gihe uyu muturage agaragaza inyandiko y’umurage iriho kashe y’Akagari ari na yo yahereweho ubu butaka uyu muyobozi avuga ko atazi uburyo iyo kashe yaba yarageze kuri iyo nyandiko.
Ati “Uwo murage ntawo nzi, ntabyo nigeze nsinya. Niba ari n’uwabinyandikiye mu izina ryanjye, ahubwo njyewe ngomba kubimurega ukuntu yabonye iyo kasha.”
Bakimara kurandura imbago zatandukanyaga ubutaka bw’uyu muturage n’ubwa Leta bakarenga metero zirenga 10 binjira mu butaka yateyemo ikawa akaba ari ho bashyira izindi mbibi, ni bwo uyu muturage yitabazaga ubuyobozi bw’Akarere na bwo bumubwira ko nta karengane kabayemo.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred avuga ko boherejeyo itsinda rivuye ku Karere rigasanga uyu muturage yararengereye Leta kandi.
Ati “Twashyizeho itsinda bagezeyo basanga uriya muturage yashatse kurengera Leta. Izo mbibi ntabwo zigeze zishingwa n’abo bayobozi avuga. Ahubwo we iyo myaka yayimaze yiba Leta.”
Uyu muturage utaranyuzwe n’igisubizo cy’Akarere avuga ko aboherejwe batigeze basuzuma bimwe mu bimenyetso ndetse ngo ntibanakoresheje ibyuma bipima ahubwo ko baba baraje mu murongo w’Ubuyobozi bw’Akagari.



Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10