• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abazi umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye bavuze ibyo bakeka

radiotv10by radiotv10
14/05/2025
in MU RWANDA
0
Abazi umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye bavuze ibyo bakeka
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bazi umugabo mu Karere ka Nyanza ukekwaho kwica umwana we yibyariye akamuca umutwe, bavuga ko ashobora kuba yaramujije ko nyina bamubyaranye yajyaga aza kumwaka amafaranga y’indezo.

Uyu mugabo wafatiwe mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, nyuma yuko umwana we wabanaga na nyina bamubyaranye yari yabuze kuva tariki 05 Gicurasi 2025.

Uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 11 y’amavuko wigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Hanika mu Murenge wa Busasamana, yari amaze iminsi ashakishwa kuko yari yabuze kuva kuri iriya tariki.

Ubuyobozi bw’iri shuri rya G.S Hanika bwari bumaze iminsi burangisha uyu mwana wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, ndetse n’umubyeyi we (nyina) na nyirakuru bari baragiye gushakishiriza ahantu hatandukanye banabimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Uru rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwagiriye inama uyu mubyeyi wa nyakwigendera na nyirakuru ko bajya gushakishiriza no mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB, ari na ho baje gusanga umurambo we.

Umurambo wa nyakwigendera wari wabanje gutoragurwa mu ishyamba riri mu rugabano rw’Akarere ka Huye n’aka Nyanza, mu Mudugudu wa Kinazi, mu kagari ka Gatovu mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye.

Inzego zahise zitangira iperereza, hatabwa muri yombi se w’uyu mwana batabanaga, wari usanzwe afite undi mugore mu gihe nyakwigendera yabanaga na nyina.

Hari abavuga ko nyakwigendera yari yagiye kureba Se ngo amwogoshe kuko asanzwe akora akazi ko kogosha, ari na ho bikekwa ko yahise amujyana akajya kumwicira mu Karere ka Huye.

Abazi uyu mugabo ukekwaho kwihekura akica umwana we, bavuga ko bakeka ko yamuhoye kuba nyina yakundaga kuza kumwaka indezo n’amafaranga yo kumutunga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yemeje ifatwa ry’uyu mugabo w’imyaka 32 ukekwaho kwica umwana we w’imyaka 11.

Polisi yirinze kugira byinshi ivuga kuri uyu mugabo ukiri gukorwaho iperereza, yaboneyeho kugira inama abantu bumva bavutsa ubuzima abandi, kurya bari menge, kuko bazabiryozwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + 10 =

Previous Post

AFC/M23 yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’uwo iherutse guha inshingano

Next Post

NAME CHANGE REQUEST

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.