Yasigiye umugore we ibaruwa itangaje y’icyatumye afata icyemezo cyo kumusiga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, yafashe icyemezo cyo gusiga umugore we, amusigira ibaruwa y’ibirego bitandukanye byatumye afata iki cyemezo birimo kuba atakimusasira ntanamuraze ndetse ngo ntanamuvugishe.

Uyu mugabo witwa Kubwimana Jean wo mu Mudugudu wa Muhororo mu Kagari ka Remera, yafashe iki cyemezo cyo gusiga umugore we mu rugo rwabo ngo nyuma yo kuremererwa n’ibyo amukorera.

Izindi Nkuru

Muri iyi baruwa itangira uyu mugabo avuga ko “umugore yananiye ngo yabonye musaza we”, ubwo yagaruka ku cyatumye amuta, yagize ati “Umuntu ntandaza, umuntu ntajya ansasira, umuntu ntituvugana.”

Yakomeje agira ati “None ndananiwe mpisemo kumuha ububasha bwo kubana n’abo ashaka.”

Rurangirwa Alexis uyobora Akagari ka Remera yemeje ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwamenye aya makuru, ndetse bukabyinjiramo bukaza gusanga aba basanzwe bafitanye amakimbirane.

Uyu muyobozi avuga ko uyu mugabo n’umugore we “bari bamaze iminsi ibiri batarana nk’umugore n’umugabo.”

Gitifu Rurangirwa uvuga ko uyu mugabo bahise bajya kumushakisha bakamusanga mu kandi Kagari, yavuze ko aya makimbira yo muri uyu muryango ashingiye ku businzi bw’uyu mugabo kuko asanzwe anywa inzoga agasinda bikabije.

Uyu mugabo basanze mu kandi Kagari bakamusubiza mu rugo, yabonetse nyuma yuko umugore we yiyambaje inzego azibwira ko umugabo we yabuze kuko ubwo yamaraga kwandika ruriya rwandiko yahise akizwa n’amaguru akabura.

Abaturanyi b’uyu muryango kandi bavuga ko kubera ubusinzi bw’uyu mugabo, hari n’impungenge ko ashobora kuzafata icyemezo gikomeye akaba yaniyambura ubuzima.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru