Yatekeye umutwe umugore amwizeza kumufunguriza umugabo amurya 100.000Frw none amusanze muri Kasho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, akurikiranyweho gutekera umutwe umugore ufite umugabo afunze, akamwaka ibihumbi 100 Frw amwizeza kuzamufunguriza umugabo ngo kuko aziranye n’Umupolisi.

Uyu mugabo witwa Havugimana Narcisse, yafatiwe mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe mu Murenge wa Kamembe, tariki 11 Mata 2022.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Havugimana yafashwe biturutse ku kirego cyatanzwe na Nyiransabimana.

Yavuze ko umugabo wa Nyiransabimana amaze iminsi afunzwe kubera icyaha cy’ubujura bwa telephone, ari na byo byatumye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Havugimana yegeraga Nyiransabimana amubwira ko aziranye n’umuyobozi wa Polisi, ashobora kumufunguriza umugabo we aramutse amuhaye amafaranga ibihumbi 100.

SP Bonaventure Twizere Karekezi yagize ati “ku ikubitiro yahise amuha ibihumbi 70 kuri telefone, ayandi 30.000 ayamuha mu ntoki.”

Mu minsi yakurikiyeho uyu mugore ntiyongeye kumuca iryera yanamuhamagara kuri telefone Havugimana agira ngo amubaze aho bigeze akanga kumwitaba, ni ho yigiriye inama yo guhamagara Polisi ayibwira ko yatekewe umutwe.

Polisi yahise ishakisha uyu Havugimana aza gufatwira mu Murenge wa Kamembe, ariko amafaranga yari yayariye.

SP Karekezi yihanangirije abantu bose bashaka kurya utw’abandi ku ngufu kubireka, kuko amayeri yabo yaramenyekanye, birangira bafashwe kandi bagafungwa igihe kirekire muri gereza.

Yasoje asaba abantu bose bakeneye serivise haba kuri Polisi cg n’izindi nzego kujya begera ubuyozi bakabafasha, bakirinda abantu babeshya ko bazabagererayo bagamije kubarya  utwabo.

Uyu wafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Kamembe ngo hakurikizwe amategeko.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru