Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Zari wabyaranye na Diamond yahishuye ko amakariso yambara imwe ayigura 1.000.000 Frw

radiotv10by radiotv10
06/12/2021
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Zari wabyaranye na Diamond yahishuye ko amakariso yambara imwe ayigura 1.000.000 Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore Zarinah Hassan uzwi nka Zari akaba afitanye abana babiri n’umuhanzi w’ikirangirire Diamond Platnumz, yahishuye ko amakariso yambara imwe ayigura Miliyoni 1 Frw.

Uyu mugore ukunze kwiyita Boss Lady, yatangaje ibi nyuma y’uko abaye itaramira ku mbuga nkoranyambaga n’abamunengaga kuba akunze kugaragara yambaye ikariso y’umukara, bavuga ko ashobora kuba agira imwe.

Iyi kariso y’umukara ya Zari yagaragaye ubwo yariho abyina mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 41 bikaza kugera aho ikanzu itaraka ubundi akenda k’imbere kakagararagara.

Bamwe bahise bamunnyega ko iteka akunze kugaragara yambaye ikariso y’umukara, bibaza niba ari yo agira gusa mu gihe bizwi ko uyu mugore atunze amafaranga atagira ingano.

Mu kiganiro yagiranye na Ayo TV yo muri Tanzania, bagarutse kuri ibi byo kuba hari abavuze ko agira ikariso, avuga ko atagira ikariso imwe ahubwo ko agira nyinshi.

Yahise ahishura ko iyo yari yambaye kiriya gihe yayiguze miliyoni 3,5 y’amashilingi ya Uganda cyangwa 980 USD hafi miliyoni 1 Frw.

Mu mvugo yumvikanamo ubwishongore, Zari yagize ati “Ndi umugore w’umukire murabizi, ntabwo ndi gushyenga ariko murabizi ko ubuzima bw’umukire hari igihe na bwo buba buhenze.”

Kuri iriya kariso y’umukara, yagize ati “Mfite nyinshi z’umukara, bamwe bagira ngo ngira imwe ariko imwe nyigura 980 USD.”

Zari uzwiho kubaho mu buzima buhenze, ni umwe mu bagore bakunze kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga aho ashyiraho amafoto agaragaza yifotoreje mu nzu nziza ndetse n’imodoka z’akataraboneka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Ariel Wayz yongeye kurikoroza kubera imyanya y’ibanga ye yongeye gushyira ku karubanda

Next Post

AMAFOTO: APR nyuma yo gusezererwa yahise igaruka i Kigali ihagera ntakanyamuneza

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: APR nyuma yo gusezererwa yahise igaruka i Kigali ihagera ntakanyamuneza

AMAFOTO: APR nyuma yo gusezererwa yahise igaruka i Kigali ihagera ntakanyamuneza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.