Zimbabwe: Haranugwanugwa ibidasanzwe mu matora ya Perezida ahanganyemo abakandida 11 barimo umugore 1

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanya-Zimbabwe bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, arimo abakandida 11 barimo usanzwe ari Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa uhabwa amahirwe macye kuko abaturage bamaze iminsi bagaragaza ko batamwishimiye. 

Biteganyijwe ko abarenga milliyoni esheshatu ari bo bitabira amatora ya perezida n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Izindi Nkuru

Abakiandida 11 barimo umugore umwe na Perezida Emmerson Mnangagwa uri gushaka manda ya kabiri, nibo bari guhatana muri aya matora abaye ku nshuro ya kabiri kuva muri 2017 bahirika ubutegetsi bwa Robert Mugabe.

Abakurikirana imigendekere y’aya matora, baravuga ko Perezida Mnangagwa afite amahirwe macye yo gutsinda aya matora, kubera ko kuva mu kwiyamamaza, abaturage benhsi bakomeje kugaragaza ko batamwishimiye bigera nubwo noneho bamutazira ingona.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru