RADIOTV10
  • AHABANZA
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • AMAHANGA
    • IMIBEREHO MYIZA
    • POLITIKI
    • UBUKUNGU
  • SIPORO
    • FOOTBALL
    • CYCLING
    • VOLLEYBALL
  • IMYIDAGADURO
    • IBYAMAMARE
    • MUZIKA
    • SINEMA
    • UBUKERARUGENDO
    • UMUCO
  • CHANNELS
    • RADIO 10
    • TV 10
    • TV10 ENTERTAINMENT
  • SERVICES
    • ADVERTISEMENT
    • LIVE TRANSMISSION
    • A/V PRODUCTION
    • CONTENT BROADCASTING
  • AHABANZA
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • AMAHANGA
    • IMIBEREHO MYIZA
    • POLITIKI
    • UBUKUNGU
  • SIPORO
    • FOOTBALL
    • CYCLING
    • VOLLEYBALL
  • IMYIDAGADURO
    • IBYAMAMARE
    • MUZIKA
    • SINEMA
    • UBUKERARUGENDO
    • UMUCO
  • CHANNELS
    • RADIO 10
    • TV 10
    • TV10 ENTERTAINMENT
  • SERVICES
    • ADVERTISEMENT
    • LIVE TRANSMISSION
    • A/V PRODUCTION
    • CONTENT BROADCASTING
RADIO10 LIVE
TV10 LIVE
  NEWS UPDATES
Perezida Kagame yakiriye Louise Mushikiwabo 20/05/2022
Niyo ibiciro byamanuka ntibishobora gusubira uko byahoze mbere ya COVID- Umusesenguzi 20/05/2022
Rusizi: Yanze ko umugabo we ashyingurwa kuko umugozi yiyahurishije wabuze 20/05/2022
Amavubi: Kwizera Olivier arahamagawe, Haruna na Jacques Tuyisenge basigaye 20/05/2022
RBC yavuze ku ndwara idasanzwe yadutse ku Isi inasubiza abibaza niba yarageze mu Rwanda 20/05/2022
Next
Prev

Abasore b’ibigango bagaragaye bakubitira umuntu mu muhanda agasa nk’uhwereye bakatiwe imyaka 11

EditorbyEditor
13/05/2022

Abasore babiri bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bakubitira umuntu mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, bakatiwe igifungo cy’imyaka 11 n’amezi 6.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije uru rubanza rwaregwamo abantu bane, rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022.

Soteri Junior Gatera Kagame na Nkuranga Alex Karemera bakatiwe gufungwa imyaka 11 n’amezi atandatu, bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bari gukubitira umugabo mu muhanda agasa nk’uhwereye.

Enoch Aaron wakibiswe n’aba bantu usanzwe ari umuyobozi wa Neptunez Band, ubwo yashyiraga aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiro z’ukwezi gushize, yabazaga RIB ikibura ngo aba bantu bamuhemukiye babiryozwe.

Soteri Junior Gatera Kagame na Nkuranga Alex Karemera kandi bahamijwe icyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kubera imodoka y’uyu Enoch bangije.

Uretse iki gihano cyo gufungwa bakatiwe, aba bombi basabwe gutanga indishyi ya Miliyoni 1,5 Frw kubera ubumuga bateye uwo bakubise ndetse n’ibihumbi 500 Frw yishyuye umunyamategeko wamuburaniye ndetse n’andi ibihumbi 500 Frw yakoresheje mu bikorwa byo kwivuza.

Muri uru rubanza kandi haregwagamo Uwera Kevine na Mutabazi Robert bo baregwaga gukoresha ibiyobyabwenge ndetse bakaba babihamiwe n’Urukiko rwabakatiye gufungwa umwaka umwe.

Kuri uyu Kevine we yasubikiwe amezi icyenda kuko yagaragarije urukiko ko atwite.

Mu iburanisha, umwe muri aba basore, ari we Nkuranga Alex Karemera yaburanye yemera bimwe mu byaha nko gukubita ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge, anabwira Urukiko ko yasabye imbaazi Enoch wakubiswe.

Mugenzi we witwa Gatera we yahakanye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ngo kuko nta kimenyetso kibyerekana, gusa akemera icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge.

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Enoch cyabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali ubwo aba basore bahuraga n’uyu mushoramari, bakamuhohotera basinze ndetse amakuru yaje kumenyekana ko batari basanzwe baziranye cyangwa hari ikindi bapfa.

RADIOTV10

  • Click to share on Twitter (Opens in new window)
  • Click to share on Facebook (Opens in new window)
  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window)
  • Click to share on LinkedIn (Opens in new window)
  • Click to share on Telegram (Opens in new window)
  • Click to print (Opens in new window)
  • Click to share on Skype (Opens in new window)
  • Click to email this to a friend (Opens in new window)

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Special news

Perezida Kagame yakiriye Louise Mushikiwabo

20/05/2022
AMAKURU

Niyo ibiciro byamanuka ntibishobora gusubira uko byahoze mbere ya COVID- Umusesenguzi

20/05/2022
Special news

Rusizi: Yanze ko umugabo we ashyingurwa kuko umugozi yiyahurishije wabuze

20/05/2022
AMAKURU

RBC yavuze ku ndwara idasanzwe yadutse ku Isi inasubiza abibaza niba yarageze mu Rwanda

20/05/2022

Phone: (+250) 078 444 44 44

E-mail: radiotv10rwanda@gmail.com

Tele10 Building, Gishushu , KG 220 ST

  • About Us
  • Services
loading Cancel
Post was not sent - check your email addresses!
Email check failed, please try again
Sorry, your blog cannot share posts by email.