Abasore b’ibigango bagaragaye bakubitira umuntu mu muhanda agasa nk’uhwereye bakatiwe imyaka 11

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasore babiri bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bakubitira umuntu mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, bakatiwe igifungo cy’imyaka 11 n’amezi 6.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije uru rubanza rwaregwamo abantu bane, rwasomye umwanzuro warwo kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022.

Izindi Nkuru

Soteri Junior Gatera Kagame na Nkuranga Alex Karemera bakatiwe gufungwa imyaka 11 n’amezi atandatu, bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bari gukubitira umugabo mu muhanda agasa nk’uhwereye.

Enoch Aaron wakibiswe n’aba bantu usanzwe ari umuyobozi wa Neptunez Band, ubwo yashyiraga aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiro z’ukwezi gushize, yabazaga RIB ikibura ngo aba bantu bamuhemukiye babiryozwe.

Soteri Junior Gatera Kagame na Nkuranga Alex Karemera kandi bahamijwe icyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kubera imodoka y’uyu Enoch bangije.

Uretse iki gihano cyo gufungwa bakatiwe, aba bombi basabwe gutanga indishyi ya Miliyoni 1,5 Frw kubera ubumuga bateye uwo bakubise ndetse n’ibihumbi 500 Frw yishyuye umunyamategeko wamuburaniye ndetse n’andi ibihumbi 500 Frw yakoresheje mu bikorwa byo kwivuza.

Muri uru rubanza kandi haregwagamo Uwera Kevine na Mutabazi Robert bo baregwaga gukoresha ibiyobyabwenge ndetse bakaba babihamiwe n’Urukiko rwabakatiye gufungwa umwaka umwe.

Kuri uyu Kevine we yasubikiwe amezi icyenda kuko yagaragarije urukiko ko atwite.

Mu iburanisha, umwe muri aba basore, ari we Nkuranga Alex Karemera yaburanye yemera bimwe mu byaha nko gukubita ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge, anabwira Urukiko ko yasabye imbaazi Enoch wakubiswe.

Mugenzi we witwa Gatera we yahakanye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ngo kuko nta kimenyetso kibyerekana, gusa akemera icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge.

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Enoch cyabereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali ubwo aba basore bahuraga n’uyu mushoramari, bakamuhohotera basinze ndetse amakuru yaje kumenyekana ko batari basanzwe baziranye cyangwa hari ikindi bapfa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru