UPDF na RDF bakomeje guhamya ubumwe: Muhoozi yakiriye Nyakarundi ushinzwe iperereza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yakiriye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi baganira uko UPDF na RDF bakomeza guhamya ubumwe.

Lt Gen Muhoozi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi ko ku wa Gatatu yakiriye itsinda ry’Igisirikare cy’u Rwanda riyobowe na Brig Gen Nyakarundi.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Nishimiye kwakira itsinda ry’ikirenga ry’abavandimwe bacu ba RDF ryari riyobowe na Brigadier General Nyakarundi, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iperereza.”

Gen Muhoozi yakomeje avuga ko umubano n’imikoranire hagati ya UPDF na RDF ikomeje gukura.

Gen Muhoozi yaboneyeho gushimira Perezida Yoweri Museveni na Paul Kagame kuba barunze ubumwe bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda “ibisirikare bibiri bya mbere byiza muri Afurika mu binyacumi bibiri bishize. UPDF na RDF bashobora kugera kuri buri kimwe bifuza! Inkotanyi cyane!”

Gen Muhoozi yakiriye iri tsinda rya RDF nyuma y’uko u Rwanda na Uganda bizahuye umubano wari umaze igihe urimo igitotsi bigizwemo uruhare n’uyu musirikare usanzwe ari Umujyanama wa Se Perezida Yoweri Museveni.

Mu ntangiro z’uku kwezi, Gen Muhoozi yari yatangaje ko kongera kunga ubumwe bwa UPDF na RDF ari intego ya mbere agezeho mu buzima bwe bwa gisirikare.

Muhoozi kandi aherutse guhishura ko hari bamwe mu bo mu nzego z’umutekano bacuze umugambi wo gutuma u Rwanda na Uganda barwana ariko ko nk’umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka yawutahuye mbere agahita abimenyesha Perezida Museveni.

Itsinda rya RDF ryaganiriye na Muhoozi n’itsinda rya UPDF

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru