RADIOTV10
  • AHABANZA
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • AMAHANGA
    • IMIBEREHO MYIZA
    • POLITIKI
    • UBUKUNGU
  • SIPORO
    • FOOTBALL
    • CYCLING
    • VOLLEYBALL
  • IMYIDAGADURO
    • IBYAMAMARE
    • MUZIKA
    • SINEMA
    • UBUKERARUGENDO
    • UMUCO
  • CHANNELS
    • RADIO 10
    • TV 10
    • TV10 ENTERTAINMENT
  • SERVICES
    • ADVERTISEMENT
    • LIVE TRANSMISSION
    • A/V PRODUCTION
    • CONTENT BROADCASTING
  • AHABANZA
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • AMAHANGA
    • IMIBEREHO MYIZA
    • POLITIKI
    • UBUKUNGU
  • SIPORO
    • FOOTBALL
    • CYCLING
    • VOLLEYBALL
  • IMYIDAGADURO
    • IBYAMAMARE
    • MUZIKA
    • SINEMA
    • UBUKERARUGENDO
    • UMUCO
  • CHANNELS
    • RADIO 10
    • TV 10
    • TV10 ENTERTAINMENT
  • SERVICES
    • ADVERTISEMENT
    • LIVE TRANSMISSION
    • A/V PRODUCTION
    • CONTENT BROADCASTING
RADIO10 LIVE
TV10 LIVE
  NEWS UPDATES
Perezida Kagame yakiriye Louise Mushikiwabo 20/05/2022
Niyo ibiciro byamanuka ntibishobora gusubira uko byahoze mbere ya COVID- Umusesenguzi 20/05/2022
Rusizi: Yanze ko umugabo we ashyingurwa kuko umugozi yiyahurishije wabuze 20/05/2022
Amavubi: Kwizera Olivier arahamagawe, Haruna na Jacques Tuyisenge basigaye 20/05/2022
RBC yavuze ku ndwara idasanzwe yadutse ku Isi inasubiza abibaza niba yarageze mu Rwanda 20/05/2022
Next
Prev

Apotre Mutabazi yahawe urw’amenyo kubera imodoka yagaragaje ko ari iye

EditorbyEditor
12/05/2022

Apôtre Mutabazi Kabalira Brain umaze iminsi atanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga, ubu na we yatumye benshi bamugarukaho nyuma yo kugaragaza imodoka bivugwa ko ari iye yatobowe n’abantu atamenye, bavuga ko uburyo yakunze kwigaragaza nk’umuntu utunze agatubutse atagakwiye kugenda mu modoka nk’iyo ishaje.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi, Apôtre Mutabazi  yavuze ko hari umugizi wa nabi waje iwe mu ijoro atobora imodoka ye.

Ati “niba yashakaga ko menya ko azi aho ntuye ambwire mubwire n’icyumba ndaramo.”

Mu butumwa buherekejwe n’ifoto y’iyo modoka yatobowe, uyu mugabo uvuga ko ari umukozi w’Imana, yakomeje avuga ko adatewe ubwoba n’uyu mugizi wa nabi kabone nubwo yaba ashaka kumwica.

Ati “Navuka sindatinya urupfu, rimwe nigeze kurusimbuka ndaruzi.”

Yavuze ko nk’umuntu nkawe ufite ibitekerezo bikomeye atajya apfa ngo yibagirane kuko ibitekerezo bye bisigara ndetse ko urupfu atari iherezo ahubwo ari intangiriro yo kwamamara kw’abantu bavuga rikijyana.

Umuntu waje nijoro iwanjye agatobora ipine y'imodoka niba yashakaga ko menya ko azi aho ntuye ambwire mubwire n'icyumba ndaramo. Navuka sindatinya urupfu, sometimes I'm tempted to taste it. IDEOLOGISTS never die, death is not the end but the beginning of uncontrollable influence. pic.twitter.com/xKVcgix8Do

— Apostle Mutabazi (@BrainMutabazi) May 11, 2022

Apôtre Mutabazi ukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, yigeze kuvuga ijambo ryafashwe nko kwihenura, aho yavugaga ko abakristu bagomba gutura kandi bagatura amafaranga afatika.

Icyo gihe yavugaga ko nk’uwatura “Utudolari 100 akumva ko ari menshi yibeshya kuko njye n’abashumba bagenzi banjye iyo tugiye muri Marriot tukanywa icyayi nyasigayo.”

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa n’ifoto igaragaza imodoka ya Apôtre Mutabazi, bavuze ko uburyo akunze kwigaragaza nk’umuntu ukomeye, atari akwiye kugenda mu modoka nk’iyi.

Umunyamakurukazi Niwemwiza Anne Marie yagize ati “Pole, ariko ukuntu ishaje n’uko isa ubwabyo biteye ubwoba. Nta kuntu wakwigomwa icyayi cya Marriot maze ya madorari ukayakoresha mu kinamba no kugura amapine mashya?”

Uwitwa Neza Marie Claire yagize ati “Ese ubu umuntu unywa icyayi cya 100$ Marriott agenda mu modoka isa ityo ishaje ityo n’uwo mwanda nyibonana ko ari nawo wayitoboye uretse kubeshyera abantu.”

Rafiki Clement yagize ati “Ntubuze byose witeje abantu gusa, niyo utirirwa ufotora iyo modoka kuko ubwayo iragusoje. Ipine rishaje kuriya ritoborwa n’ibintu byinshi wasanga utabuze ibyo wari wakandagiye cyane ko mbona uyigendesha mu isayo. Any way ihangane kabisa.”

Mandela Muzinga Sam na we yagize ati “Nshuti yanjye Mutabazi kuki ukabya cyane. Gupfumuka ku ipine birasanzwe rwose dore ko bigaragara ko yabaye n’ipasi. Genda ukoreshe wongere uryame usinzire.”

RADIOTV10

  • Click to share on Twitter (Opens in new window)
  • Click to share on Facebook (Opens in new window)
  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window)
  • Click to share on LinkedIn (Opens in new window)
  • Click to share on Telegram (Opens in new window)
  • Click to print (Opens in new window)
  • Click to share on Skype (Opens in new window)
  • Click to email this to a friend (Opens in new window)

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

AMAKURU

Niyo ibiciro byamanuka ntibishobora gusubira uko byahoze mbere ya COVID- Umusesenguzi

20/05/2022
AMAKURU

RBC yavuze ku ndwara idasanzwe yadutse ku Isi inasubiza abibaza niba yarageze mu Rwanda

20/05/2022
AMAKURU

Ntaganda wafunzwe imyaka 4 azira gukurura amacakubiri yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida

20/05/2022
AMAKURU

Ibicurane byabaye ibicurane: Hasobanuwe impamvu biri kugera ku bantu bikabazahaza

20/05/2022

Phone: (+250) 078 444 44 44

E-mail: radiotv10rwanda@gmail.com

Tele10 Building, Gishushu , KG 220 ST

  • About Us
  • Services
loading Cancel
Post was not sent - check your email addresses!
Email check failed, please try again
Sorry, your blog cannot share posts by email.