Perezida Ndayishimiye yavuze ku bahungiye mu Rwanda bamaze gukorera Nkurunziza Coup d’état ikabapfubana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yagarutse ku bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza bikabapfubana, bivugwa ko bahungiye mu Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka umunani urimo igitotsi cyaturutse ku Barundi bamwe bahungiye mu Rwanda muri 2015 ubwo muri iki Gihugu cy’u Burundi habaga imvururu.

Izindi Nkuru

Izi mvururu zabaye mu gihe bamwe mu basirikare bakuru b’u Burundi bageragezaga guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza ariko bigapfuba.

Leta y’u Burundi yakunze gushinja iy’u Rwanda gucumbikira aba bakoze ririya hirika, mu gihe u Rwanda rwo rwavugaga ko rwo rwakiriye impunzi kandi rukazigenera ibiteganywa n’amategeko mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurari 2022, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko abo bantu bagerageje gukora iriya Coup d’état yo muri 2015, bamwoherereje ubutumwa busaba imbabazi.

Uyu mukuru w’u Burundi yavuze ko ari kuganira n’abo bantu kugira ngo ibibazo Bihari bishyirwe ku murongo.

Evariste Ndayishimiye kandi yavuze ko kubyutsa umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda biri kugenda neza ku buryo yizeye ko mu gihe cya vuba Ibihugu byombi bizaba bibanye neza.

Abakuru b’Ibihugu byombi bamaze iminsi bagaragaza ko ibiganiro byo kuzahura umubano bimeze neza kandi ko hari ubushake bwa politiki ku mpande zombi.

Ibihugu byombi byagiye byohererezanya intumwa aho tariki 15 Werurwe 2022,

Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye intumwa  ziturutse mu Rwanda zari ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira wanamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Paul Kagame.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi n’u Rwanda biri kubyutsa umubano
Yabivuze mu kiganiro n’itangazamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru