Bitunguranye urubanza rwa Prince Kid rwashyizwe mu muhezo, we yifuzaga ko Abanyarwanda bose barukurikirana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, rwashyizwe mu muhezo mu gihe uregwa we yifuzaga ko rubera mu ruhame kugira ngo Abanyarwanda bose barukurikire kuko banamenyeshejwe ifatwa rye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, ibitangazamakuru byikoze byerecyeza ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Kagarama bigiye gukurikirana uru rubanza.

Izindi Nkuru

Ubwo Inteko iburanisha uru rubanza rw’ifunga n’ifungurwa ruregwamo Prince Kid, Umucamanza yibukije uregwa ibyaha akurikiranyweho uko ari bitatu, icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyo gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko uru rubanza rushyirwa mu muhezo kuko bukiri gukora iperereza bityo ko kuba rwabera mu ruhame bishobora kuribangamira.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko iki cyifuzo gishingiye ku kurindira umutekano abatangabuhamya batanze ubuhamya muri uru rubanza.

Uregwa we yabwiye Urukiko ubwo yafatwaga byashyizwe ku karubanda, abantu bose bakabimenya bityo ko bakwiye no kumenya imigendekere y’urubanza.

Prince Kid wavugaga ko atumva impamvu urubanza rwe rwashyirwa mu muhezo kuko atari urwa politiki, yavuze ko kuba rwabera mu ruhame ntacyo abona byakwangiza.

Yagize ati “Byaba bitangaje kubona umuntu afatwa bikamenyeshwa abantu na nyuma yaho ariko byagera mu rukiko bikagirwa ubwiru.”

Me Nyembo Emelyne wunganira uregwa, yavuze ko uregwa ari mu maboko y’inzego z’ubutabera bityo ko nta mpungenge n’imwe ihari yo kwica iperereza.

Uyu munyamategeko wavugaga ko impamvu zatazwe n’Ubushinjacyaha zidafite ishingiro, yavuze ko umukiliya we akiri umwere ku buryo atagomba kwimwa uburenganzira bwo kuburanira mu ruhame.

Nyuma y’impaka z’impande zombi, Urukiko rwafashe umwanzuro, rwanzura ko uru rubanza rugomba kubera mu muhezo, ruhita rutegeka ko abari mu cyumba cy’iburanisha basohoka.

Ni iburanisha rya ryaje gukurikiranwa na bamwe mu bo mu muryango wa Prince Kid n’inshuti ze ndetse n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye.

Uru rubanza rwagombaga kuba kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi ariko rusubikwa ku mpamvu zatanzwe n’uruhande rw’uregwa rwagaragarije Urukiko ko rutiteguye kuburana kuko rwatinze kubona dosiye y’ikirego, rusaba umwanya wo kuyisoma no kuyisesengura.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru