Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uregwa gusabisha akazi ‘Diplome’ mpimbano yatakambye asaba gutanga ingwate ya miliyoni 150 akarekurwa

radiotv10by radiotv10
04/03/2022
in MU RWANDA
0
Uregwa gusabisha akazi ‘Diplome’ mpimbano yatakambye asaba gutanga ingwate ya miliyoni 150 akarekurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Igabe Egide ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano y’impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu gushaka akazi, yaburanye ubujurire bwe ku ifunga ry’agateganyo, asaba ko yatanga ingwate ya Miliyoni 150 Frw akarekurwa akajya kwita ku mwana we urembye.

Dr Igabe watawe muri yombi tariki 06 Mutarama 2022, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangazaga ko akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y’impamyabumenyi ya PhD mu gushaka akazi ko kwigisha muri kaminuza.

Nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rumufatiye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, akajurira, kuri uyu wa Kane tariki 03 Werurwe yaburanye ubujurire bwe.

Ubwo yasobanuraga impamvu z’ubujurire bwe, Dr Igabe yagarutse ku ngwate ya miliyoni 150 Frw yemeye gutanga kugira arekurwe ariko zikangwa.

Dr Igabe uvuga ko hari n’abantu bari bemeye kumwishingira, yavuze ko ibyaha akekwaho bitigeze bigira uwo bigiraho ingaruka bityo ko ntacyari gikwiye gutuma atemererwa gutanga ingwate ariko akarekurwa.

Yagize ati “Nk’uko nakomeje kubisaba no mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, ndasaba ko natanga ingwate y’amafaranga ariko nkarekurwa by’agateganyo nkayashyira kuri Konti ya Leta kuko biri mukimenyetso cy’uko ntashobora gutoroka Ubutabera.”

Yavuze ko afite umwana urwaye, akaba yifuza kurekurwa akajya kumwitaho afatanyije n’umugore we.

Ati “Nimubinkorera muzaba mumpaye ubutabera nyakubahwa mucamanza.”

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku byari bimaze gutangazwa na Dr Igabe, buvuga ko ibikorwa byose biregwa uyu mugabo yabikoze yabitekerejeho kuko asanzwe ari umuntu usobanukiwe.

Umushinjacyaha yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gukomeza guha agaciro impamvu zatanzwe n’Ubushinjacyaha, rukemeza ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

Umucamanza yahise apfundikira uru rubanza rw’ubujurire, yemeza ko icyemezo kizasomwa tariki 11 Werurwe 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − five =

Previous Post

“Jolly koko ni Jolie”: Miss Jolly amwenyura yahagurukije amarangamutima ya benshi

Next Post

Kuki Abaperezi bo muri Africa bicecekeye ku by’u Burusiya na Ukraine?

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuki Abaperezi bo muri Africa bicecekeye ku by’u Burusiya na Ukraine?

Kuki Abaperezi bo muri Africa bicecekeye ku by'u Burusiya na Ukraine?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.