Uregwa gusabisha akazi ‘Diplome’ mpimbano yatakambye asaba gutanga ingwate ya miliyoni 150 akarekurwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr Igabe Egide ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano y’impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu gushaka akazi, yaburanye ubujurire bwe ku ifunga ry’agateganyo, asaba ko yatanga ingwate ya Miliyoni 150 Frw akarekurwa akajya kwita ku mwana we urembye.

Dr Igabe watawe muri yombi tariki 06 Mutarama 2022, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangazaga ko akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y’impamyabumenyi ya PhD mu gushaka akazi ko kwigisha muri kaminuza.

Izindi Nkuru

Nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rumufatiye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, akajurira, kuri uyu wa Kane tariki 03 Werurwe yaburanye ubujurire bwe.

Ubwo yasobanuraga impamvu z’ubujurire bwe, Dr Igabe yagarutse ku ngwate ya miliyoni 150 Frw yemeye gutanga kugira arekurwe ariko zikangwa.

Dr Igabe uvuga ko hari n’abantu bari bemeye kumwishingira, yavuze ko ibyaha akekwaho bitigeze bigira uwo bigiraho ingaruka bityo ko ntacyari gikwiye gutuma atemererwa gutanga ingwate ariko akarekurwa.

Yagize ati Nk’uko nakomeje kubisaba no mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, ndasaba ko natanga ingwate y’amafaranga ariko nkarekurwa by’agateganyo nkayashyira kuri Konti ya Leta kuko biri mukimenyetso cy’uko ntashobora gutoroka Ubutabera.”

Yavuze ko afite umwana urwaye, akaba yifuza kurekurwa akajya kumwitaho afatanyije n’umugore we.

Ati “Nimubinkorera muzaba mumpaye ubutabera nyakubahwa mucamanza.”

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku byari bimaze gutangazwa na Dr Igabe, buvuga ko ibikorwa byose biregwa uyu mugabo yabikoze yabitekerejeho kuko asanzwe ari umuntu usobanukiwe.

Umushinjacyaha yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gukomeza guha agaciro impamvu zatanzwe n’Ubushinjacyaha, rukemeza ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

Umucamanza yahise apfundikira uru rubanza rw’ubujurire, yemeza ko icyemezo kizasomwa tariki 11 Werurwe 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru